Nyagatare: Igisasu giturikanye Abashumba batanu barapfa

Nyagatare: Igisasu giturikanye Abashumba batanu barapfa

| | Yasomwe inshuro 1,155 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Igisasu cyahitanye abashumba batanu bo mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Nyagatare umurenge wa Karangazi mu kagari ka Nyamirama ubwo bageragezaga kugikubaganya baragiye inka.

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukwakira 2016 ubwo abo bana b’abahungu batanu bari baragiye inka mu ishyamba riri hafi y’Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro.

images

Aba bahungu ngo babonye iki gisasu bagihondahonda umuhoro bari bafite kirabaturikana bose bahita bahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yemeje amakuru y’urupfu rw’aba bose anemeza ko bishwe n’igisasu kitaramenyekana ubwoko.

IP Kayigi yagize ati: “Nibyo, hari abana b’abahungu batanu baturikanywe n’igisasu bigaragara ko bari baragiye noneho bakibona bakagicokoza, muri uko kugicokoza bafashe umuhoro basa n’abakidondanga.”

Yavuze ko bataramenya ubwoko bw’icyo gisasu ariko avuga ko babonye ibisigazwa byacyo. Ati: “Ntabwo turabasha kumenya ubwoko bw’igisasu icyo ari cyo ariko twabonye ibisigazwa byacyo aho cyaturikiye n’uburyo cyabaturikanye, bose bakomeretse amaguru undi akomereka umutwe, bose bahise bitaba Imana uko ari batanu, [….] bigaragara ko bari hamwe bose bakiri hejuru iyo urebye uburyo cyabazamukanye n’uburyo baguye”.

Abashumba bahitanywe n’iki gisasu ni: Manasse Turatsinze w’imyaka 30 ari na we mukuru, Rurangwa w’imyaka 18, Kamwine, Mujuni na Rwanyange b’imyaka 12 ndetse na Rurangwa w’imyaka 18.

IP Emmanuel Kayigi yasabye urubyiruko kwirinda gucokoza ibyuma byose babonye batabizi ndetse anabasaba kujya bahamagara inzego z’umutekano igihe cyose babonye bene ibyo byuma.

Yagize ati: “Ndakangurira urubyiruko cyane kwirinda gucokoza ibyuma bakabigendera kure kandi bagira n’amakenga bakajya bahuruza inzego z’umutekano kugirango babashe kubitegura. Ntawavuga ko ibisasu binynyagiye hose ariko ntanuwavuga ko byacitse burundu ari nayo mpamvu ubukangurambaga buhoraho”

Yasabye ababyeyi, abarezi ku mashuri n’abandi gukora ubukangura mbaga mu rubyiruko n’abana bato bugamije kubabuza gucokoza ibyuma byose babonye.

1 COMMENT

  1. Nihanganishije imiryango, inshuti n’abavandimwe ba ba Nyakwigendera. Dukurikize inama tugirwa na Polisi kuko bizatuma isanganya nk’iyi itongera kubaho.

Leave a Reply