Nyagatare: Inkende n’ibitera byajujubije abaturage

Nyagatare: Inkende n’ibitera byajujubije abaturage

| | Yasomwe inshuro 505 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Nyagatare barembejwe n’ inkende ndetse n’ ibitera bibasagarira bikangiza imyaka bakaba bibaza impamvu bitoherezwa muri parike y’Akagera mu zindi nyamaswa dore ko zidatinya no gukora mu nkono batetse.

too

Mu mujyi wa Nyagatare ahazwi nko Murwibitera iyo uhageze cyane cyane mu masaha yo ku manywa usanga izo nkende ndetse n’ibitera bigendagenda hafi aho mu mujyi  kuburyo bamwe mu baturage bamaze ku bimenyera kubwi igihe bihamaze ariko bakaba basanga zibabangamira cyane zakoherejwe aho zagakwiye kuba ziri.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko izi nyamaswa zibateye inkeke dore ko zidatinya kubashotora zikabasanga mu ngo zabo zikabarira ibiryo bari batetse cyangwa zikangiza imyaka mu mirima yabo, bakaba bahorana impungenge zuko batazi aho baregera ngo babatabare.

Umwe mu baturage yadutangarije ko ibitera biherutse kugirira urugomo umukobwa warunyuze iruhande yabyo gusa aza kugira amahirwe akizwa n’amaguru.

Uretse kuba zadukira abaturage abakora umurimo w’ubuhinzi nabo ntiziborohera zigaba mu mirima yabo zikabonera.

dsc03328
Mu murima w’umutarage inkende irikona
toff
Dore ubugenge uburyo inkende itwara icyana cyayo
toodd
ibi ni ibitera byibereye hejuru mu giti
toui
imbere kunda ni icyana cy’inkende, ubu ni iburyo yita ku bana bayo

tog
toos

NO COMMENTS

Leave a Reply