Nyagatare ndetse no hirya no hino mu Rwanda haribazwa ninde uzayobora shampiyona?

Nyagatare ndetse no hirya no hino mu Rwanda haribazwa ninde uzayobora shampiyona?

| | Yasomwe inshuro 1,662 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu mu mujyi wa Nyagatare ntakindi kiri kuvugwa usibye umukino w’umupira w’amaguru ugomba guhuza Sunrise FC iri iwayo na Rayon Sport, amakipe abiri ayoboye ayandi muri Shampiyona, abakunzi b’aya makipe bahigiye abandi ko ntakabuza amanota atatu agomba kuyatahana.

Nkuko bisanzwe bizwi ko mu Rwanda aho Rayon Sport yakiniye haba hashyushye, Nyagatare inkuru ni zose mu baturage zuburyo batindiwe na amasaha ngo bajye kureba uzahiga undi hagati y’ikipe yabo Sunrise ndetse na Rayon Sport.

Uretse kuba aya makipe ahanganiye igikombe cya Shampiyona y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu mu rwego rwo gukora imyitozo ya nyuma ikipe ya Rayon Sport n’abafana bari bangiwe kwinjira ku kibuga cya Kaminuza aho uyu mukino uzabera mu rwego rwo kurushaho gukaza imyitozo ku ruhande rwa Sunrise baza kwinjira kungufu bagabana ikibuga n’abafana bari bahejejwe hanze baboneraho barinjira.

Biteganyijwe ko umukino karundura uzahuza aya makipe azerekana ufite imbaraga zo kwicara ku mwanya w’icyubahiro akayobora shampiyona uzaba ku munsi w’ejo  kuwa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2016 ukabera ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kaminuza kizwi ku izina rya Mbombo.

Dore amwe mu mafoto agaragaza ku mpande z’abafana ndetse n’abakinnyi aho imyiteguro bayigeze:

raysd
Imyiteguro yaho abafana bazicara yaririmbanyije
dsc03380
Sunrise yakoze imyitozo izitira abakunzi bayo kuza kuyireba
sunaa
Rayon yahageze ishaka aho ikorera imyitozo kungufu mu gihe yari yangiwe
rayfan
Abafana ibyishimo ni byose kureba Rayon Sport abenshi bajyaga bumva batarabona aho iri gukina amaso ku maso
raycoa
Masudi Djuma ari kureba uko abasore be bari kwitwara mu myitozo
raysav
Nshuti Savio ari kwambara inkweto ngo ajye mu myitozo
bakame
Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame umunyezamu wa Rayon ari mubari bitezwe na benshi
rayerk
nimero 8 wa Rayon Irambona Eric myugariro uca kuruhande rw’imoso
dsc03431
abafana ba Sunrise biteguye gutwara amafaranga n’amanota atatu kuri Rayon
rayiki
Ikirere kiremereye gishobora kubyara imvura kikangiza ikibuga kizira ubwatsi hakaba isibaniro
raysusss
Bamwe mu bafana ba Sunrise baje bitwaje icyapa cyanditseho ngo “Aheza mu Ijuru Rayon Sporo we”
sunsun
Abakinnyi ba Sunrise bari kumva inama za nyuma z’umutozo mbere y’umunsi nyirizina

dsc03381
dsc03432

raypr
Nyuma y’imyitozo abakinnyi ba Rayon bafashe umwanya basengera umukino w’ejo

rayray

NO COMMENTS

Leave a Reply