Nyagatare: Umuyobozi w’umurenge wa Musheri nyuma yo gukubita DASSO yahisemo kwegura

Nyagatare: Umuyobozi w’umurenge wa Musheri nyuma yo gukubita DASSO yahisemo kwegura

| | Yasomwe inshuro 589 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyagatare kugonganisha inzego bakoranano gukubita abashinzwe umutekano ni bimwe mu byatumye uwari umuyobozi w’umurenge wa Musheri kubwe nyuma yayo makosa yose yahisemo kwifatira icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye.

Kamugisha Charles wari usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musheri abaturage batashatse ko amazina yabo ajya hanze batangaza ko uyu muyobozi kuri uyu wa gatanu ubwo yari yagiye guhaha mu isoko rya Mbare yaje kugura inka, mu kuyisohokana muri iryo soko DASSO imwangira kuyisohora atabanje gutanga imisoro, nawe atazuyaje aratangira aramukubita.

Mupenzi George uyobora Akarere ka Nyagatare, avuga ko uyu muyobozi atigeze asabwa kwegura, ahubwo yibwirije akabikora kubera amakosa ye.

Yagize ati” Yagonganishaga inzego bakorana, none yongeyeho gukubita Dasso. Nawe yisuzumye asanga bidakwiye umuyobozi, ahitamo kwandika yegura”.

Akarere ka Nyagatare karabarurirwamo abayobozi bagera kuri bane bamaze gufungwa bazira gufata ruswa no kwigwizaho imitungo kuva Mupenzi George yatangira imirimo ye yo kuyobora aka karere.

NO COMMENTS

Leave a Reply