Nyakabanda: Yafatanye umurozi igihanga abiregeye Gitifu amusohora mu nzu igitaraganya-AMAFOTO

Nyakabanda: Yafatanye umurozi igihanga abiregeye Gitifu amusohora mu nzu igitaraganya-AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 612 | Ibitekerezo byatanzwe
4
SHARE

Hashura Mukabisangwa avuga ko yagiranye ikibazo na Nibarere Francine baturanye mu Nyakabanda, ashatse kumuroga abicishije ku mukozi wo mu rugo ndetse n’ umukozi akaba abyemeza, ariko nyuma akaba yahise asohorwa mu nzu igitaraganya ibikoresho bye bikaba biri hanze ndetse akaba afite n’ ubwoba ko byaba byibwe.

Mukabisangwa avuga ko ubwo yabonaga ayo marozi yagiye kwitabaza inzego z’ ubuyobozi zemeza ko zayabonye ndetse n’ umukozi wo mu rugo bivugwa ko yari yakoresheje ngo bamuroge akabyemerera imbere y’ ubuyobozi, ariko akaba yagiye kubona akabona bamusohorera ibintu bye hanze.

Ati: ” Nagiye mu cyumba kureba amasuku ndibaza nti ese uyu mukobwa ko ariwe uteka akigaburira yaba ariwe wazanye ibiryo mu cyumba? Nkurura igisorori, ngipfunduye nsanga ni inkari zirimo imihango, umukobwa agarutse avuye kugura bwa bufu ndamubaza nti ibi ni ibiki atangira gutitira nibwo yansobanuriraga. Namaze kubyereka abaturanyi mpita njya guhamagara umuyobozi w’ umudugudu witwa Bugingo, araza arapfundura arabibona, arambwira ati tujye ku kagali. Gitifu yari mu bintu bya mitiweli ansinyira urupapuro ko ibyo bintu babibonye, ndujyana kuri polisi.

20160906_115720

Nyuma abapolisi basabye ko habaho ikusanyamakuru mu baturage, ariko ngo uyu mugore Nibarere Francine yahise asubira kumurega avuga ko amukubise. Nyuma polisi yahise ifata icyemezo ko uyu Hashura Mukabisangwa yihaniye bityo bahita bamuha iminsi itatu ngo abe yamaze kuva muri iyo nzu, ibintu ahakana yivuye inyuma ndetse akanavuga ko iryo kusanyamakuru ritigeze ribaho ndetse ngo na Gitifu w’ akagali ka Nayakabanda ngo ntiyigeze ahagera.

06092016370

06092016371

Hashura akomeza avuga ko tariki ya 30 aribwo bamuzaniye urupapuro rumutegeka kuva muri iyo nzu ariko ngo bikaba byaragaragaraga ko rwanditswe tariki ya 19 bivugwa ko yari asigaranye iminsi 4 ngo abe yavuye mu nzu, cyakora ngo yahise yandikaho itariki yarwakiriyeho kugirango azabasobanurire. Uyu munsi nibwo ubuyobozi bw’ akagali ka Nyakabanda ya 1 bwafashe icyemezo cyo gusohora uyu Mukabisangwa mu nzu, ibintu we abona ko yarenganyijwe kuko kuva bohereza uro rupapuro atongeye kubabona kandi yareba n’ igihe yarwakiriye akaba asanga yari agisigaranye iminsi igera ku 8 yose.

06092016372

Hashura avuga ko kubera ko bamutunguye ataramenya neza niba nta bintu bye byibwe kuko ababisohoye ari abakarani bazanywe n’ ubuyobozi bw’ akagali gusa akaba avugako yari afitemo amafaranga menshi dore ko ngo asanzwe ari umucuruzi.

Ati: “Baje bahita batangira gusohora ibintu, ibyarimo sindamenya ko bihari amafaranga yarimo sindayabona n’ ibyo bikusanyamakuru byose nabibuze. Nari mfite amafaranga menshi ndacuruza.” nagiranye ikibazo na Nibarere Francine.”

Mu gushaka kumenya byimbitse imvo n’ imvano y’ iki kibazo touchrwanda.com yegereye uyu mukozi wo mu rugo witwa Umuhoza Clarisse wiyemerera ko yari yakoreshwejwe ngo aroge Mukabisangwa Hashura, maze mu magambo ye agira ati: ” ¬†Ukuntu bino bintu byatangiye jyewe naraje nsanga nta mukozi n’ umwe uhari noneho nari ntaranamenyera umugore {Nirere Francine} arambwira ati uraje hano hantu, ati uyu muntu ntago muzabana uje kwiyahura. Noneho ndavuga nti nonese gute? Ati ese ubu abakozi bose bagiye ubarusha iki? Ndamusubiza nti jyewe icyanzaye ni akazi nikananira nzagenda, umugore akajya ambwira ukuntu ari babi.”

“Noneho aza kumbwira ati ese waretse nkakurangira akazi ka 15, hano ko baguhemba make, ndavuga nti n’ubundi bari kumpemba make reka nigire ku kazi k’ amafaranga menshi ati ariko nimara kukujyana kuri ako kazi hari ikintu nshaka ko dukora ati uyu muntu tubanye igihe kinini ariko ahora antuka, ninawe wagiye kumburanira ariko simushaka mu mazu yanjye ngo n’ abakozi bose nijye ubajyana kugirango ndebe ko yava hano akajyenda.”

“N’ uko arambwira ati uzajya gukora i Gikondo nta muntu uzakubona, ariko ndashaka ko nujya mu mihango nzakwereka aho unyara nkakwereka ibyo ushyiramo nkaguhereza ugahita umumena mu maso cyangwa uzafate ubishire mu biryo, ndamubwira nti ntago byashoboka kuko cyaba icyayi turagisangira n’ ibiryo najye nahita mpfa.”

20160906_114811
Uyu mukozi wo mu rugo yiyemerera ko yari yakoreshejwe ngo aroge Hashura
IMG-20160807-WA0016
Aya niyo marozi bivugwa ko yari yateguwe ngo bayarogeshe Hashura Mukabisangwa ariko ngo aza kubibona mbere

Umwe mu baturanyi b’ uyu mukecuru wasohowe mu nzu n’ utwe twose witwa Musabyinema Eugenie uyu mukecuru yamuhamagaye aeri ku cyumweru atagiye gusenga maze amwereka ibintu byari mu gisorori bitukura ariko amusaba ko yarindira umukozi akinukiriza kuko we atajya ahumurirwa cyangwa ngo anukirwe.

Ubwo ikinyamakuru touchrwanda.com cyageraga ahari kubera iki gikorwa cyo gusohora uyu mukecuru munzu yakodeshaga, umuyobozi w’ akagali ka Nyakabanda ya 1 Faustin ari nawe watanze iri tegeko yanze kuvuguna n’ umunyamakuru ndetse anamusubiza nabi cyane ku buryo byatumye umunyamakuru yibaza niba haba hari ikindi kibyihishe inyuma nk’ uko bikekwa n’ abaturage.

Twagerageje kandi kuvugana na Nirere Francine ushinjwa amarozi ariko nawe ntiyagira icyo atangaza kuko uyu muyobozi w’ akagali yahise amubwira ngo bigendere, anamubuza kuvugana n’ itangazamakuru.

06092016368

Ikindi twabashije kumenya ni uko uyu Hashura Mukabisangwa wo Nyakabanda¬†yasohowe mu nzuhakirimo amafaranga ye ibihumbi 100 kandi n’ uwo bagiranye amasezerano akaba atari abizi, kuko ngo uyu Nirere Francine aya mazu ari ay’ umugabo babyaranye nyuma urwego rw’ abunzi ruza gutegeka ko aza kuba muri aya mazu kugirango abashe kwita ku mwana babyaranye.

20160906_110549 06092016367 06092016369

4 COMMENTS

  1. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kwihanira. Abafitanye ibibazo bakwiye kubigeza ku nzego zishinzwe kubakiranura; kandi bagategereza imyanzuro yazo aho kwifatira icyemezo rimwe na rimwe kinyuranije n’amategeko.

  2. Hagati y’ubuyobozi n’uwo murozi biragaragarako harimo akantu kuko umwanzuro wafashwe ntabwaruwa kiyobozi ahubwo n’uwa gitegetsi.

  3. Comment:ikibazo abayobizi mubyukuri BO munzego zohasi ntabwo bakurikiza amategeko kuko aha harimo ihohoterwa ryindenga kamere rwose bavandimwe bayobozi bakuru muduhanire ababantu batesha agaciro abaturage,twaje kumenya ko ashula icyo azira ngo aba munyanga mugayo za gacaca uyumugore nawe akaba afite umugabo ufungiye genocide aho ntiyaba yaramwitiranyije nuwaba yarazutse bishe bakaba arinayo ntandaro yibyo byose

  4. Antoine ; uwo ashula ararengana kabisa,hakugira ngo muhane uyo murozi none muhanye inzirakarengane,uyu munsi ni hashula ejo nuwundi azabikorera,turasaba ko mumurenganura uwo hashula,kandi bamwishule namafranga ye bamwibye,nibintu byangiritse, ukwo nukwororimisega kbsa
    uyo murozi akwiye igihano.

Leave a Reply