Nyamagabe: Batunguwe no kubona hari ibyamamare bizi guhinga – AMAFOTO

Nyamagabe: Batunguwe no kubona hari ibyamamare bizi guhinga – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 3,072 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe batunguwe no kubona bimwe mu byamamare bajya babona kuma televiziyo bazi gufata amasuka nabo bagahinga.

Muri iki cyumweru gishize nibwo abakinnyi bamaze kubaka izina muri Cinema Nyarwanda bajyaga mu karere ka Nyaamagabe aho bakoranye umuganda n’ abaturage baho ndetse bagirana n’ ubusabane umunsi wose kuko bari baraye muri ako karere.

Aba bakinnyi bageze ku icumi bageze mu karere ka Nyamagabe ku munsi wo kuwa  gatanu aho babanje gutaramira mu mujyi wa Nyamagabe mu gitaramo byari byitezwemo ko haririmba mo umuhanzi Social Mulla.

Mutoni Assia wateguye iki gitaramo kizenguruka u Rwanda
Mutoni Assia wateguye iki gitaramo kizenguruka u Rwanda

Iki gitaramo cyo kuzenguruka u Rwanda bajya muri buri karere mu buryo bwo kwigisha urubyuruko byateguwe na Mutoni Assia uzwi cyane ku izina rya Rosine. Nyuma yo kurara bataramiye mu kabari kazwi nka Golden Monkey bucyeye ku munsi w’ umuganda aba bahanzi bose babyutse bajya gukorera hamwe n’ abaturage ndetse n’ abayobozi bo mu karere ka Nyamagabe bafatanya gutera ibiti ku mihanda mishya iri mu murenge wa Gasaka.

Ubwo umunyamakuru wa Touchrwanda.com yaganiraga n’ abaturage bo mu karere ka Nyamagabe badutanagrijo bishimye cyane kuba bakoreye hamwe n’ ibyamamare basanzwe babona ku ma televiziyo. Bagize bati kuri uyu munsi turishimye cyane kubona twagize ubusabane nabo ndetse bakanatuganiriza twagiye dutungurwa no kubona bamwe ari abana beza bitandukanye nuko tubona bari gukina ama film.

Assia wateguye uru rugendo mu kiganiro na Touchrwanda yadutangarijeko yahisemo gutegura izi ngendo mu buryo bwo kwegera abaturage bakabasha kubagezaho inyigisho zigiye zitandukanye zo kubafasha kwiteza imbere. Yakomeje avugako atari muri Nyamagabe gusa kuko no mutundi turere bazahagera.

Ku Mugoroba habanje kuba igitaramo 

img_6449 Abakinnyi ba Cinema berekanye imikino

img_6465 Social Mulla niwe muhanzi wataramiye abatuye Nyamagabe

img_6480 Abantu bari baje kubwinshi

img_6490 Nyuma y’ igitaramo mu gitondo bose bahuriye mu muganda aribwo abaturage ba Nyamagabe batunguwe no kubona ibi byamamare bizi gufata isuka bigahinga.

img_6569 img_6587

img_6628 img_6614 img_6589 img_6536 img_6529

NO COMMENTS

Leave a Reply