Nyamasheke: Barashinjwa kuroga abantu ibisazi bakoresheje nyabingi

Nyamasheke: Barashinjwa kuroga abantu ibisazi bakoresheje nyabingi

| | Yasomwe inshuro 832 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Nyamasheke haravugwa abasaza babiri aribo Nkeramugaba na murumuna we Hagenimana bashinjwa n’ abaturanyi babo kuba bamaze abaturage babaroga za nyabingi bamwe bagasara bakiruka imisozi ndetse abandi bagapfa nk’ uko bamwe mu baturage baturanye n’ aba bavandimwe babitangaza.

Hashize igihe kinini abaturage ba Nkeramugaba Zabuloni na murumuna we Hagenimana Simoni, babashinja kuba babamaze babarogo bakabateza za nyabingi batunze kuburyo hari bamwe bamaze gusara bakiruka imisozi ndetse n’ abandi bagapfa bitewe n’ amarozi y’ aba basaza.

Urugero rutangwa ni nk’ uko Nkeramugaba ashinjwa kuba yararoze umwana w’ uwitwa Sibomana Simoni bigatuma yadukira uyu musaza akamukubita akanamukomeretsa ku buryo ubuyobozi bwarinze kujya guhuruza ubuyobozi bw’ umurenge wa Kanjongo n’ abashinzwe umutekano, kuko abaturage bari bamaze kurya karungu bashaka kwica aba bashinjwa amarozi ya za nyabingi. Nanone kandi aba basaza ngo baterereje za nyabingi abana b’ abanyeshuri ku buryo aho kujya kwiga birirwaga basaze biruka ku misozi.

Uyu musaza mu cyumweru gishize yakubiswe n’umuturanyi we Sibomana Simon, aramukomeretsa bikomeye, amuziza ko yamurogeye umwana akoresheje ayo mashitani ya Nyabingi akamwica.

Muri ako gace hasanzwe umutekano muke uterwa n’ayo marozi kimaze gufata intera ndende. Abaturage bavuga ko abasaza babiri bava inda imwe, Nkerabagabo na murumuna we Hagenimana Simon, w’imyaka 63 bombi baturanye, ari abarozi.

Tukimara kumenya aya makuru twagerageje kuvugana n’ ubuyobozi bw’ umurenge wa Kanjongo ariko umunyamabanga Nshingwabikorwa ntitwabasha kumubona kuri telefoni ye igendanwa.

Ku rundi ruhande ariko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigoya, Hategekimana Jean Thierry, yabwiye Imvaho Nshya ko abo basaza bashinjwa n’abagore, abana n’abuzukuru babo.

Yagize ati “Dufite umutekano muke muri aka kagari uterwa n’ikibazo cy’amarozi kimaze gufata indi ntera muri uriya mudugudu, abavandimwe babiri bashinjwa n’imiryango yabo ko bamaze abaturage babaroga za Nyabingi, bakaziroga n’abo mu miryango yabo.”

Hategekimana akomeza avuga ko abo basaza banavugwaho kuroga abana bo mu rwunge rw’amashuri rwa ADEPR Muraza bajya ku ishuri bakiruka ku musozi .

Yongeyeho ati “ Haravugwa n’umwana umwe muri aba ngo yaroze agapfa amarabira, abaturage bakaba bazabiranijwe n’uburakari bukomeye, bakamukubita ku buryo twiyambaje ubuyobozi n’inzego z’umutekano ku murenge ngo zize ku bihosha.’’

Uyu muyobozi avuga ko icyaje gutera abantu urujijo kikanabatungura, ari uko mu kwezi gushize, umusaza Hagenimana Simon, yagiye mu rusengero rwa ADEPR Muraza ari ku cyumweru ku manywa y’ihangu akavuga ko we na mukuru we bazengereje abantu babaroga.

Icyo gihe yavuze ko bamaranye imyaka 34 ibyo birozi bakuye muri Uganda. Ngo barabikoresha bagasarisha abantu, ari na byo bakoresheje mu banyeshuri bakajya birirwa biruka ku musozi mu masaha y’amasomo.

Hagenimana imbere y’itorero icyo gihe, yemeje ko n’umugore we ari we wamumugaje kubera ayo marozi, avuga ko ibyo yashyize mu bana abivanyemo, asaba na mukuru we kubyihana.

Mukuru we na mushiki we ngo babyakiriye nabi baranamukubita yishinganisha ku kagari ari ho banabungiye nyuma y’umuganda ushize wo ku wa 24 Nzeri.

Gitifu yagize ati’’ Ikibabaje ni uko nyuma yaho ku wa kane ushize twumvise ngo Nkerabagabo yagiye gucuragura ku muturanyi we Sibomana Simon induru zivuze arabacika hashize iminsi 2 gusa umwana wa Sibomana w’imyaka 5 ahita apfa amarabira, ni ko kugira umujinya ngo ajya kumukubita aranamukomeretsa.’’

Mu gihe uyu musaza akiri mu bitaro n’uwapfushije umwana afunze, ubuyobozi bw’umurenge bwateguye inama y’umutekano kuri uyu wa gatanu yo guhumuriza abaturage.

NO COMMENTS

Leave a Reply