Nyamasheke: Abasenyewe n’ imvura baratabaza

Nyamasheke: Abasenyewe n’ imvura baratabaza

| | Yasomwe inshuro 388 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abaturage batuye mu karere ka Nyamasheke bararira ayo kwarika banatabaza nyuma y’ uko basenyewe n’ imvura ariko kugeza ubu bakaba ntaho barabona bakinga umusaya mu gihe n’ ubundi byitezwe ko hagiye kubaho igihe cy’ imvura nyinshi.

Mu byangijwe  n’ imvura nyinshio harimo ibyumba by’amashuri 4, inzu abanyeshuri bariragamo bakanidagaduriramo mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo, n’amazu y’abaturage 6, ibi byose bikaba ari ibibazo kuko bariya bana badafite aho bigira, abandi badafite aho barira, bagahora bikanga indwara ziterwa n’isuku nke.

5c9310a27e8b94d6793c8cf06cdad0ca

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwatangarije rba ko bukomerewe cyane n’ingaruka z’ibiza byatewe n’imvura yaguye hagati muri uku kwezi ikangiza ibintu byinshi ndetse bikaba bikomeje kuba ikibazo ku bantu basenyewe amazu nabo ngo kubona aho barambika umusaya biracyabakomereye cyane, ku buryo bakeneye kugobokwa vuba.

Umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, yavuze ko ibi biza byabakozeho cyane kandi yari mu mvura za mbere yari iguye, akavuga ko bishobora no kwiyongera igihe yaba nyinshi cyane.

ibizae4990

Avuga kandi ko bahangayikishijwe no kuba abana  bamwe b’abanyeshuri bo mu mirenge ya Mahembe na Kanjongo badafite ntibafite aho bigira, abo bo mu ishuri ryisumbuye rya Gafunzo ntibafite aho barira kandi ni benshi,.

Avuga ko bagiye no kwiyambaza Minisiteri ifite kurwanya ibiza mu nshingano zayo(MIDIMAR) kuko gusana ibyangiritse bisaba amafaranga atari make kandi batari biteguye.

NO COMMENTS

Leave a Reply