Nyamasheke: Abiganaga impungenge zuko amashuri ari bubagweho basubije umutima impembero

Nyamasheke: Abiganaga impungenge zuko amashuri ari bubagweho basubije umutima impembero

| | Yasomwe inshuro 247 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abanyeshuri bo mu rwunge rw’ amashuri rwa Gisakura ruri mu murenge wa Bushekeri ho mu karere ka Nyamasheke nyuma y’igihe kirekire bigira mu mashuri ashaje kuburyo bamwe bigaga badatuje bumva ko amaherezo ashobora no kubagwaho ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cya bubakiye amashuri mashya asimbura ashaje.

Aya mashuri yari yarubatswe mu 1975, yubakiwe abari abana b’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura ngo babone aho bigira, yari ashaje cyane ku buryo ngo imvura yagwaga abana n’abarezi babo bakanyagirirwa hamwe.

Ngo byasabaga ko bihengeka mu duce duto tutavaga yajya irangira bakabacyura kubera kunyagirwa, umwanda na wo ari wose, ariko ubu nyuma yo guhabwa ibi byumba n’akarere kakabubakira ibindi, barigana umutuzo.

Ibi byumba bya amashuri byose hamwe bigera kuri bine by’ubatswe na RDB byatwaye akayabo ka mafaranga agera kuri miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abahiga n’abahigishiriza bemeza ko ibi bitanga icyizere cy’uburezi bufite ireme, kuko abarezi n’abanyeshuri bahamya ko mbere uko kwigira ahantu habi byanatumaga bamwe mu bana bata ishuri.

nyungwe
ubwuzu ni bwose ku bana biga mu mashuri mashya bahawe na RDB

Niyonkuru Françoise wiga mu mwaka wa 5 w’abanza, yagize ati “Twigaga mu buryo bubi cyane bigatuma bamwe barambirwa bakarivamo, kuko amashuri yavaga cyane bikabije, imvura yagwa ari nyinshi, kubera imisumari y’amabati ashaje cyane yari ahari yari yarakutse, iyo amabati atagurukaga, imvura yageragamo kubera gutobagurika. amakayi n’ibitabo na byo bikanyagirwa, umwana yataha yakwaka ababyeyi ibindi bakamubwira ko ntabyo bafite agahitamo kurivamo.”

Ibi byumba bya amashuri byose hamwe bigera kuri bine by’ubatswe na RDB byatwaye akayabo ka mafaranga agera kuri miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Gisakuru, ruri ahegereye parike ya Nyungwe bamwe mu baturage bahaturiye bakaba bishimira ibyiza iyi parike igenda ibagezaho harimo n’ibi byumba by’amashuri bubakiwe ku bufatanye na RDB.

NO COMMENTS

Leave a Reply