Nyamasheke: Ihene yariye abantu kugeza ubwo nayo yiriye umurizo

Nyamasheke: Ihene yariye abantu kugeza ubwo nayo yiriye umurizo

| | Yasomwe inshuro 237 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Karambi, akagali ka Rushyarara haravugwa ihene ikomeje kurya abantu ndetse ikaba yanageze aho nayo yica umurizo, abantu bakaba bakeka ko yaba ifite amadayimoni.

Nk’ uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi, Nkundabarama Jean Claude, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ngo iyo hene yaguzwe mu isoko ry’amatungo ry’aho bita kuri Ville, mu murenge wa Cyato, ikaguranwa n’izindi zagombaga guhabwa abaturage bo mu mudugudu wa Tyazo muri gahunda y’ubudehe.

Ngo hakozwe tombola y’ uko abo baturage bagenda bahabwa izo maze iyi hene itomborwa na Nshyiriyehe Pascal.

Umufasha wa Nshiriyehe Pascal witwa Mukantabana Verene yemeye ko iyi hene yabateje ibyago bidasanzwe.

Ati;” Kuva uwo munsi tuyibona kuko bayiduhaye ku wa 24 Kanama uyu mwaka saa tatu za mu gitondo, nimugoroba mu ma saa cyenda umwana wanjye w’umuhungu w’imyaka itanu yahise apfa nta n’igicurane yigeze ataka, twumva ari urupfu rusanzwe, ihene na yo kuva uwo munsi itangira kugaragaza imico idasanzwe none irarya abantu.”

Mukantabana avuga ko imaze kuruma abantu bane gusa kuri ubu ntawe uyegera kuko bamaze kuyimenya, ngo afite ubwoba ko amadayimoni yaba yaramugiriye mu mugabo kuko nawe yamuciye igisebe ku kuguru.

JPEG - 94.6 kb

Uyu mugore avuga ko abandi bantu yagiye ibaruma ariko ikabahusha ntibakomereke cyane, iyi hene kabutindi, yanarumye inkoko yo muri urwo rugo ariko yo nta bimenyetso bisasanzwe iragaragaza.

Yiriye umurizo, yiruka ku muntu yayicika ikagira umujinya igakubita ihembe ku giti, rimwe ryacitsemo kabiri, itunzwe n’igitaka yacukuye aho iba, iziritse ku mbuga, ihamaze ibyumweru bibiri, nta n’umujura uyikoraho kandi muri ako gace abajura nta tungo barebera izuba.

Mukantabana ati ati “Bayiduhaye tuzi ko izatugirira akamaro ariko ndabona iduteje ibibazo, ndifuza ko bayinkurira hano, nta n’indi nshaka, iyo ngira Imana ngasanga umugabo wanjye itaramushyizemo ayo madayimoni yayo.’’

 

JPEG - 72.5 kb
Mukantabana afite impungenge ko umugabo we iyo hene yamuteye amadayimoni

Gitifu w’ako kagari, Niyitegeka Reuben, yabwiye Imvaho Nshya ko babimenyesheje inzego zose, zaba iz’umutekano n’iz’abaganga b’amatungo, bakaba bagitegereje icyo bazababwira.

Ati” Ni biba ngombwa bazayice, bamushumbushe indi, ariko bamaze kumenya neza ibyo ari byo.”

Veterineri w’aka karere, Sindayiheba Félix, avuga ko ibisazi byari bimenyerewe ku mbwa n’injangwe, ariko ko no mu yandi matungo bishobora kubaho, cyangwa itungo rikaba hari ibyo ribura mu mubiri waryo bitewe n’uko ryabayeho, rikaba ryagaragaza iyo mico.

Yagize ati’’ Twoherejeyo abatekinisiye ngo baturebere, dusanze ari iyo kwicwa yahita ihambwa nyirayo agashumbushwa aramutse abyemeye.’’

NO COMMENTS

Leave a Reply