Nyamasheke: Munyansanga yaguwe gitumo atwaye urumogi

Nyamasheke: Munyansanga yaguwe gitumo atwaye urumogi

| | Yasomwe inshuro 117 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Nyamasheke, umugabo witwa Munyansanga Emmanuel w’imyaka 44 y’amavuko, utuye mu karere ka Nyamasheke, yaguwe gitumo atwaye urumogi ubu akaba yabaye acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yatangaje itabwa muri yombi rya Munyansanga Emmanuel yanavuze ko uyu mugabo bamukurikiranye kuva ku mupaka kugeza aho aba ajyanye uru rumogi.

Agira ati:”Twabonye amakuru ku bucuruzi bw’urumogi bukorwa na  Munyansanga maze tumukurikirana kuva yambutse umupaka aza mu gihugu aciye nabwo ku mupaka utemewe, kugeza aho aba arujyanye mu agari ka Kanazi, mu murenge wa Ruharambuga , mu karere ka Nyamasheke, maze turamufata.”

Uyu mugabo ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga, yafashwe afite ibiro 3 n’igice by’urumogi.

CIP Kanamugire akomeza agira ati:”Twakoze ubukangurambaga ku baturage b’ingeri zose ku kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge tubasobanurira n’ingaruka zabyo. Uzagerageza kubijyamo rero amenye ko Polisi ifite ubushobozi bwose bwo kumutahura no kumufata,..mwibuke ko nta n’aho yahungira amategeko abihana.”

Yakomeje avuga ko abaturage na za komite zo kwicungira umutekano by’umwihariko  tutibagiwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha aho ruri hose, abavuga rikumvikana n’abayobozi b’ibanze n’abandi….bose bakwiye kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo gutahura ibyaha n’ababikora kandi gukumira akaba ari byo bishyirwamo imbaraga kurusha gutabara ahabaye ikibazo.

Uyu mugabo ubu uri mu maboko ya Polisi kugeza ubu, ahamwe n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana , itegenya igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni 5 z’amanyarwanda.

NO COMMENTS

Leave a Reply