Nyamasheke: Umupfumu afuzwe azira umwana waguye iwe ngo amuvura amashitani

Nyamasheke: Umupfumu afuzwe azira umwana waguye iwe ngo amuvura amashitani

| | Yasomwe inshuro 407 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umupfumu Sebakungu Damascène w’imyaka 62, umuvuzi gakondo wo mu mudugudu wa Mwiyando, akagari ka Gashashi, mu murenge wa Karengera, mu karere ka Nyamasheke, ari gukurikiranwa n’ubutabera, aho akurikiranweho urupfu rw’umwana waguye iwe amuvura.

Uyu mwana witwa Habimpano Samuel w’imyaka 15, yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, mu rwunge rw’amashuri rwa Karengera muri aka karere.

Nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe na Gitifu w’aka kagari Nibaseke Eugène, ngo uyu mwana usanzwe ari uwo mu kagari ka Higiro muri uyu murenge, yafashwe n’uburwayi bw’amayobera ubwo yari iwabo ku irembo, afatwa avugishwa, hashize akanya ngo atangira kwiruka avuga amagambo menshi aterekeranye, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Mwezi aho yagejewe ku wa 27 Kanama.

Ngo yagezeyo arembye cyane abaturage bakavuga ko arwaye amashitani cyangwa abadayimoni, abaforomo bo kuri iki kigo nderabuzima bahise basaba ababyeyi be kumwihutana bakamugeza vuba ku bitaro bya Bushenge.

Ababyeyi b’uyu mwana aho kumujyanayo ngo bamusubije iwabo mudugudu wa Rukunguri muri aka kagari ka Higiro, bavuga ko ibitaro bidashobora kuvura amashitani, ari uwo kujyanwa mu Kinyarwanda, mu bavuzi gakondo cyangwa mu masengesho, ngo kwirirwa bamujyana mu bitaro ari uguta igihe.

Gitifu yagize ati “Ikibabaje ni uko Turinabo Daniel se w’uyu mwana aho kumwihutana ku bitaro bya Bushenge nk’uko yari abibwiwe n’abaganga yamusubiranye iwe akamumarana iminsi 5 yose, akaba atanavuga umuti yamuhaga muri iyo minsi yose cyangwa ubuzima umwana yari abayemo.

Gusa ngo yabonye arembye, ku cyumweru gishize amujyana kuri uyu muvuzi gakondo na we ngo avuga ko ashoboye kumuvura .

Mu rukerera rwo ku wa mbere umwana ahita yitaba Imana, bitangira kutavugwaho rumwe n’abaturage.”

Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuga ko uyu musaza ngo usanzwe afite ibyangombwa byemewe na MINISANTE ko ari umuvuzi gakondo ngo ashobora kuba yarahaye imiti myinshi uyu mwana ikaba ari yo imuhitana, cyane cyane ko ngo n’urugero bayipimiraho bamwe mu baturage bajijutse basa n’abarukemanga.

Abandi baturage bakeka ko umupfumu yaba yaramuvuraga indwara itari yo kuko ngo icyo umwana arwaye cyari kugaragarira neza mu bitaro bya Bushenge nk’uko ikigo nderabuzima cyari cyabitegetse, ababyeyi b’umwana bo ngo ntibavuga impamvu batamujyanye mu bitaro bakamujyana hariya.

Mbere y’ishyingurwa ry’umwana, umurambo we wabanje kujya gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Bushenge, uyu musaza atabwa muri yombi, akaba ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Ntendezi mu gihe iperereza rikomeje.

NO COMMENTS

Leave a Reply