Nyamirambo: Ikiyobyabwenge cya “MUGO” gihitanye umukobwa

Nyamirambo: Ikiyobyabwenge cya “MUGO” gihitanye umukobwa

| | Yasomwe inshuro 6,544 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Ugushyingo Mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo ho mu mugi wa Kigali umukobwa witwa Nzamukosha Aisha uri mu kigero k’imyaka 35 yishwe n’ikiyobyabwenge kizwi nka Mugo.

img-20161107-wa0004

Nkuko amakuru aturuka mu baturanyi ba Nzamukosha Aisha babitangaza, ngo uyu mukobwa yakundaga gufata cyane ibiyobyabwenge, ndetse bikaba byamubanye byinshi bikamuviramo urupfu, gusa ngo mw’ ijoro ryo kuri iki cyumweru yari yakubiswe cyane n’ibirara byo muri aka gace, aho yaje gusangwa aryamye mu mu muferege.

img-20161107-wa0005

Muri aka gace haravugwa cyane icuruzwa ry’iki kiyobyabwenge cya Mugo ndetse ko hatagize igikorwa na Police y’igihugu, mu minsi iri mbere hashobora no gupfa abandi benshi.

Abayobozi ba Police batwaye umurambo w’uyu mukobwa kugirango bamupime neza barebe niba ari ibiyobyabwenge gusa byatumye yitaba Imana.

img-20161107-wa0007

NO COMMENTS

Leave a Reply