Nyamirambo: Niyongabo yavuye mu Bugesera aje gufunguza i Kigali

Nyamirambo: Niyongabo yavuye mu Bugesera aje gufunguza i Kigali

| | Yasomwe inshuro 653 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Niyongabo Manishimwe w’imyaka 12 utangaza ko ari impunzi yavuye i Burundi nyuma yo kugenda urugendo rutari ruto iminsi 3 n’amaguru ava i Bugesera aza i Kigali gufunguza amaze guhabwa igiceri cy’ijana gusa n’imyambaro ibiri.

img_1286

Uyu mwana avuga ko yavuye i Bugesera yoherejwe na nyina gufunguza i Kigali yamaze iminsi itatu mu rugendo ageze i Kigali acumbwikirwa n’umugiraneza ariko ubwo twavuganaga nawe arimo gufunguza akaba  yaramaze guhabwa igiceri cy’ijana,ipantaro n’agapira

img_1293

Mu gafuka yarafite harimo imyenda ibiri ariko igiteye inkeke yarafite inshinge bakoreshwa kwa muganga yivugira ubwe ko ari zo bakoresha babanga imipira yo gukina zikaba zishobora kumutera indwara dore ko yarafite n’igipfuko ku gahanga kuko zigaragara ko zakoreshejwe ariko we  avuga  ko yazitoraguye.

img_1292

Uyu mwana avuga ko se yitabye Imana  nyina yamwohereje ngo aze gufunguza i Kigali ariko umunyamakuru wa Touchrwanda mu kuganiro yagiranye nawe akaba avuka ko nyina we ubwe yanze kujya mu nkambi acumbikiwe n’umugiraneza mu Bugesera.

Niyongabo yakomeje avuga ko nyina ukora umwuga wo kubumba igihe abumba ataragurisha inkono amwohereza gufunguza ngo babashe kubona ibyo kurya kuko aho bacumbikiwe nta kintu bahabwa kereka kwirwanaho.

Abajijwe niba agafuka afite ku bw’amahirwe kuzuye ibyo kurya niba yagasubirana mu Bugesera n’amaguru yavuze ko afite icyo we yita amahera  yatega agasubira i Bugesera.

Yagize ati “Mbaye mfise amahera natega ngataha.”

Twamubajije niba abonye umugiraneza wamufasha yasubira kwiga maze avuga ko yabanza kubaza nyina kuko i Burundi yarasanzwe ajya  ku ishuri.

Twashatse kwegera ubuyobozi ngo twumve icyo bavuga kuri iki kibazo cy’impunzi zigenda zifunguza mu mugi wa kigali ariko ntibyadushobokera.

Yanditswe na Nsazimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply