Nyamirambo: Yagiye kwishyuza umucanga arakubitwa ahita ahwera bagenzi bashaka kwica umukubise

Nyamirambo: Yagiye kwishyuza umucanga arakubitwa ahita ahwera bagenzi bashaka kwica umukubise

| | Yasomwe inshuro 3,695 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

I Nyamirambo aho bita kuri 40 umugabo utamenyekanye amazina ye yagiye kwishyuza umucanga w’ ibihumbi 4 baramukubita ahita yitura hasi, bagenzi be bateza akaduruvayo bashaka kwica umufundi wari umukubise kuko bakekaga ko amwishe.

Ibi byabereye kuri 40 aho bakunda kwita ku ndege. Ababonye ibi biba babwiye touchrwanda ko uyu mugabo utamenyekanye amazina ye, yaje kwishyuza umucanga avuga ko yawusize aho bubaka bakawukoresha. Abubakaga ariko bamusobanurira ko mugenzi yongeye akaza akawutwara cyane ko batari bawubatumye, uyu mugabo akomeza kwaka ibihumbi 4 bihwanye n’ ingorofani y’ umucanga.

20161009_120057
Akimara kwitura hasi abantu bahise bahurura ari benshi

Ngo abonye bayamwimye yavuze ko amena ibirahuri rugahuriramo ndetse atangira no kumena amakaro. Nibwo umufundi wubakaga yahise amukubita undi nawe yitura hasi ntiyongera kweguka. Bagenzi be baba bari aho bita ku ndege bategereje ibiraka bahise baza n’ uburakari bwinshi bashaka guhana uwo mufundi ariko ariruka ahita yikingirana.

Aba bakomeje guhondagura urugi bavuga ko bahava bamwishe nk’ uko yishe mugenzi wabo. Ariko abari aho bahise batabaza polisi itwara uwo mufundi iramuhungisha babona gutuza mu gihe uwakubiswe yahise ajyanwa kuvuzwa byihuse.

Uyu niwe wakubiswe arahwera
Uyu niwe wakubiswe arahwera

20161009_120048
20161009_121103 20161009_121420

NO COMMENTS

Leave a Reply