Nyange: Nshimiyimana yitwikiriye ijoro maze agwa mu maboko ya polisi yikoreye litiro...

Nyange: Nshimiyimana yitwikiriye ijoro maze agwa mu maboko ya polisi yikoreye litiro 20 za kanyanga

| | Yasomwe inshuro 131 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umugabo witwa Nshimiyimana Sylvestre w’imyaka 29 y’amavuko yafatiwe  mu murenge wa Nyange, ahagana mu rukerera rwo ku  itariki ya 18 Ukwakira ubwo yahuraga n’abapolisi ba sitasiyo ya Kinigi bari bamutegereje we n’abandi bakoresha iyo nzira, bamufatana litiro 20 za kanyanga ngo yari ajyanye i Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru , Inpector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko yafanswe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari inzira ijya ikoreshwa n’abikoreye ibiyobyabwenge  babivanye ku mupaka wa Cyanika babijyanye mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo no mu karere ka Nyabihu.

Yakomeje agira ati:” Muri uko kubatega, Nshimiyimana yaje yikoreye umufuka urimo amasashe 20  afunzemo litiro ya Kanyanga imwe imwe, tumufatana nabyo , ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane neza aho yari ayijyanye n’abo bakorana.”

IP Gasasira avuga ko kandi muri iyo nzira, nyuma yo gufata uyu mugabo, abapolisi bahise bahatoragura indi jerekani ya Kanyanga bivugwa ko yahatawe n’abari bakurikiranye n’uyu mugabo bikanze abapolisi.

IP Gasasira  yavuze ko urumogi na kanyanga kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda  ari umuzi w’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

Yagize ati: “Kubishoramo amafaranga ni ukuyatwika kuko isaha iyo ariyo yose byafatwa. Ingaruka zabyo n’uko ubifatiwemo afungwa, hanyuma agasigara ari umutwaro ku muryango we n’igihugu, kuko aba yitabwaho kandi adakora. Ibi bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuryango w’uwabifatiwemo n’igihugu muri rusange”.

Yakanguriye abaturage kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bakwirakwiza , abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda. Yibukije by’umwihariko ko kunywa kanyanga n’urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda uretse kuba ari icyaha bigira ingaruka mbi ku buzima.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Ibihano ku byaha bivuzwe haruguru bihanishwa  kuva ku mwaka kugeza ku myaka irindwi y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga ava ku 500,000 kugeza kuri 5,000 000 bitewe n’uburyo icyo cyaha cyakozwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply