Nyanza: Umusore bikekwa ko yabaye umusirikare w’ u Burundi yafatanywe gerenade 3

Nyanza: Umusore bikekwa ko yabaye umusirikare w’ u Burundi yafatanywe gerenade 3

| | Yasomwe inshuro 141 | Ibitekerezo byatanzwe
2
SHARE
Zirimwabagabo Eric utuye mu karere ka Nyanza, umurenge wa Ntyazo bikekwa ko yanabaye umusirikare w’ igihugu cy’ u Burundi yafatanywe gerenade zigera kuri 3 ndetse akaba yaranigeze no gutera indi umuntu iramukomeretsa cyane ariko ntiyashiramo umwuka ariko ngo asigarana ibikomere.

Abaturanyi ba Zirimwabagabo bavuga ko bari basanzwe babikeka ko yaba atunze gerenade kuko ngo n’ ubundi yigeze kuyitera umuntu iramwangiza bikomeye ndetse ubu ngo akaba yaramugaye kubera iyo gerenade yatewe na Zirimwabagabo Eric.

Uyu musore kandi ngo yabaye umusirikare mu gihugu cy’ u Burundi dore gihana imbibi n’ uyu murenge wa Ntyazo kuburyo abaturage b’ ibihugu byombi babana nk’ abaturanyi basurana ndetse ikaba ari nayo mpamvu byamworoheye kubayo umusirikare, ari naho bikekwa ko yakuye izi gerenade zose.

Nk’ uko aba baturanyi be bakomeza babitangaza ngo kuri uyu wa kabiri nibwo babonye Zirimwabagabo azanye n’ abashinze umutekano ngo abereke aho yari yarazihishe ndetse banarebe niba nta zindi yaba asigaranye yanze gutanga. Aba baturage kandi banavuga ko n’ ubusanzwe bamutinyaga batinya ko yakongera kugira uwo ayitera.

 

2 COMMENTS

  1. Nikenshi inzego z’umutekano zasabye abantu bose bafite intwaro za gisirikare ko bazitanga ku neza none nkuwo musore wari uzitunze akanageraho azikoresha mu guhungabanya umutekano ahanwe kuburyo n’undi waba azitunze yazitanga ku neza hatagombeye izindi mbaraga.

  2. Ubukangurambaga buhagije bwarakozwe ! inzego zishinzwe umutekano zagiye zigisha abantu ko umuntu ufite intaro munzu yazijyana kuri police imwegereye. Nkeka ko gukomeza kuzitunga ari igikorwa cyo kwiteza ibyago ndetse no kutubahiriza amategeko. uyu rero wafatanwe izi grenade iperereza rikomeze harebwe ko nta n’izindi yaba abitse hanyuma ashyikirizwe ubucamanza . Ndumva Ababa bakizifite bazitanga bakirinda ingaruka zabageraho baramutse bazifanwe

Leave a Reply