Nyarugenge: Abanyamabanga nshingwabikorwa bane beguye

Nyarugenge: Abanyamabanga nshingwabikorwa bane beguye

| | Yasomwe inshuro 260 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2016 nibwo hamenyekanye ko mu karere ka Nyarugenge abanyamabanga nshingwabikorwa bagera kuri bane basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite.

Nsabimana Vedaste umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije w’iteramberee ry’ubukungu yatangarije Touchrwanda ko aya makaru ari impamo aba bayobozi bamaze kwegura ku mirimo yabo.

umuyobozi_w_akarere_ka_nyarugenge_wungirije_ushinzwe_iterambere_ry_ubukungu_nsabimana_vedaste
Nsabimana Vedaste, umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Yagize ati “Nibyo koko aba bayobozi beguye ku mirimo yabo, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo twakiriye amabaruwa ane y’aba bayobozi harimo uwo  mu murenge wa Nyamirambo, Rwezamenyo, Mageragere ndetse no mu murenge wa Kigali bakaba bavuze ko babikoze ku mpamvu zabo bwite.

yakomeje avuga ko aba bayobozi ubusanzwe mu kazi kabo batangaga umusaruro gusa kubera ari impamvu zabo ntitwagombaga gukomeza kubahatira gukunda akazi

Kugeza ubu akarere ka Nyarugenge kohereje abakozi bajya gutanga serivise nkizo abeguye bakoraga mu gihe hatarashyirwaho abazabasimbura

Ubu bwegure bw’aba bayobozi bo mu karere ka Nyarugenge buje bukurikira ubundi bwegure bw’abanyamabanga nshingwabikorwa babiri bo mu karere ka Kicukiro nabo beguye ku mpamvu zabo.

NO COMMENTS

Leave a Reply