Nyarugenge: Moto yari yibwe umumotari yafashwe

Nyarugenge: Moto yari yibwe umumotari yafashwe

| | Yasomwe inshuro 71 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Nyarugenge hafatiwe umugabo witwa Nshimiyimana John wari waribye moto y’ umumotari witwa Habanabakize ndetse baranayimusangana, ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo aho ategereje kugezwa imbere y’ ubutabera.

Ukekwa  yitwa Nshimiyimana John, wafatiwe mu cyuho n’abapolisi, afatanwa moto TVS ifite nimero RC 308W yari yibye, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu gihe iperereza ryatangiye.
Iyi moto yibwe, nyirayo yitwa Habanabakize Celestin ikaba yaribiwe mu murenge wa Rwezamenyo ubwo yari ayihagaritse ahantu  akinjira mu iduka, hanyuma Nshimiyimana agahita ayurira akoresheje urufunguzo yizaniye ariko nyuma agafatwa.
Avuga kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:”Ifatwa ry’uyu mugabo ni ikimenyetso cy’ibyiza byo gutangira amakuru ku gihe, igihe nyirayo yatangiye amakuru ni nacyo twahise dukurikirana dufata uwari yibye.”

Yagize ati:” N’ubujura buto nk’ubwa moto bufite ingaruka ku bukungu  n’iterambere ry’umuntu uba yibwe, ni byiza kandi ko uwibwe yihutiye gutanga amakuru.”

Nyiri iyi moto, Habanabakize, yashimiye Polisi kuba yamuhesheje moto yari yibwe, dore ko yayikoreshaga mu kubona amafaranga yo gutunga umuryango we, akaba yibazaga uko umuryango we ugiye kubaho.

Habanabakize yagize ati:” ndi umumotari kandi amafaranga nkuramo niyo amfasha gutunga umuryango wanjye no kuwuha ibyo ukeneye none nishimiye cyane ko Polisi yamboneye moto kandi ikiri nzima.”

SP Hitayezu yavuze ko ubufatanye ari urufunguzo rwo kurwanya ibyaha maze asaba abaturage kubigira ibyabo kugirango u Rwanda ntirube indiri y’abanyabyaha kandi rugire umutekano urambye.

Yavuze ko ubujura bwa moto budakunze kubaho I Kigali , yongera ho ko ubufatanye busanzweho butanga icyizere kandi ko abamotari by’umwihariko bazarushaho kubiha agaciro.

Uyu mugabo icyaha nikimuhama azahabwa igihano cy’ igifungo gishobora kugera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho igira iti:” Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.

NO COMMENTS

Leave a Reply