Nyuma y’ amezi 3 Taylor Swift yatandukanye n’ umukunzi we wa cyenda

Nyuma y’ amezi 3 Taylor Swift yatandukanye n’ umukunzi we wa cyenda

| | Yasomwe inshuro 411 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Taylor Swift na Tom Hiddleston bamaze gushyira akadomo ku rukundo rwabo rumaze amezi atatu rugurumana, ku myaka 26 uyu mukobwa amaze gutandukana n’abasore icyenda mu myaka umunani ishize.

TayTom na Taylor Swift batangiye gukundana muri Kamena 2016 nyuma y’ibyumweru bitatu byari bishize uyu muhanzi atandukanye na Calvin Harris. Yatandukanye na Calvin Harris bari bamaranye amezi 15 bakundana.

Split: The couple  have called it quits after less than three months of dating
Bamaranye amezi atatu gusa bakundana

Ikinyamakuru US Weekly gitangaza ko Taylor na Tom batandukanye nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize bagaragaye i New York bishimanye ubona nta kibazo bari basanzwe bafitanye.

No regrets? Taylor Swift smiled as she stepped out in New York on Tuesday shortly after the news she's split with boyfriend Tom Hiddleston after just three months together
Kuri ubu Taylor Swift yishimiye kuba nta mukunzi

People Magazine ivuga ko Taylor Swift na Calvin Harris batandukanye ku bwo guhora bahigana ubutwari mu mafaranga binjiza. Taylor yinjije miliyoni ijana muri 2015 mu gihe umusore bakundanaga yabaye umu Dj wa mbere ku Isi mu binjije menshi muri 2015 gusa yasaruye miliyoni 66 z’amadolari.

Mu ijoro ryo kuwa 21 Kamena 2016, Taylor Swift yitabiriye igitaramo inshuti ye Selena Gomez yakoreye ahitwa Nashville’s Bridgestone Arena. Uyu mukobwa wakunzwe mu ndirimbo ‘Bad Blood’ yari afatanye agatoki ku kandi n’umukunzi mushya witwa Tom Hiddleston. Kuva ubwo kugeza ubu ntibasiganaga mu birori bikomeye bitabiraga no gusohokera ahantu hahenze bishimana.

Split: The pair are said to have ended their fleeting summer romance
Ibihe bagiranye byiza babyirengagije bashyiraho akadomo baratandukana

Abagabo bakundanye na Taylor Swift

Joe Jonas (Nyakanga 2008 – Ukwakira 2008)

Lucas Till (2009)

John Mayer (Kanama 2009 – Ugushyingo 2009)

Taylor Lautner (Ugushyingo 2009 – Gashyantare 2010)

Jake Gyllenhaal (Ukwakira 2010 – Ukuboza 2010)

Conor Kennedy (Nyakanga 2012 – Ukwakira 2012)

Harry Styles (Ukuboza 2012 – Mutarama 2013)

Calvin Harris (Werurwe 2015 – Kamena 2016)

Tom Hiddleston(Kamena 2016-Nzeri 2016)

NO COMMENTS

Leave a Reply