Nyuma ya Mozambique Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Congo Brazzaville

Nyuma ya Mozambique Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Congo Brazzaville

| | Yasomwe inshuro 230 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri yakoreraga mu gihugu cya Mozambique umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu gihugu cya Congo Brazzaville kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2016.

 

kagame
Perezida Paul Kagame yakirwa na mugenzi we Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akigera ku Kibuga k’indege yakiriwe na mugenzi we Perezida Denis Sassou Nguesso.

Igihugu cy’u Rwanda na Congo Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bugenderanire bw’ibihugu, dore ko kuva muri 2011 byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi, ubukerarugendo, imiturire, imicungire y’impunzi, ingufu, umutekano, ubutabera, kurengera ibidukikije, uburobyi, ikoranabuhanga, itumanaho n’ingendo z’indege.

Naho muri Kanama 2016 u Rwanda rwafunguye ku mugaragaro ambasade yarwo muri icyo gihugu ihagararirwa na Ambasaderi Jean Baptiste Habyalimana .

Uru ruzinduko ruje rukurikirana, nurwo Perezida Kagame yarakubutsemo mu gihugu cya Mozambique.

NO COMMENTS

Leave a Reply