Nyuma ya Mukura VS, Sanga Balende yo muri Congo nayo yateye umugongo...

Nyuma ya Mukura VS, Sanga Balende yo muri Congo nayo yateye umugongo irushanwa rya AS Kigali Tournament

| | Yasomwe inshuro 240 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya Sanga Balende yo mu gihugu cya Congo Kinshasa, yagombaga kuzitabira irushanwa rya AS Kigali, yikuye muri iri rushanwa nyuma gato y’ikipe ya Mukura VS nayo iherutse kwikuramo.

20141012_152116

Byari biteganyijwe ko amakipe ane yo muri Congo ariyo azitabira iri rushanwa gusa amakipe amwe yagiye asezera, agahita asimbuzwa ayo mu Rwanda.

Iri rushanwa riratangira kuri uyu wa Kane, rizasozwe tariki ya 18 z’uku kwezi, umukino wo gufungura iri rushanwa uzahuza ikipe ya AS Kigali na AS Vita Club yo muri Congo.

Iyi kipe ya Sanga Balende ikimara kwikura mu irushanwa, yahise isimbuzwa ikipe ya Sunrise FC yo mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Nyagatare

Sanga Balende, DCMP na Mukura Victory Sports, nizo kipe zivanye mu irushanwa maze zisimburwa na Police FC, Kiyovu Sports na Sunrise FC.

NO COMMENTS

Leave a Reply