Nyuma y’Abarembetsi ba kanyanga, kuri ubu Gicumbi haravugwa abajura bitwa Abahubuzi

Nyuma y’Abarembetsi ba kanyanga, kuri ubu Gicumbi haravugwa abajura bitwa Abahubuzi

| | Yasomwe inshuro 283 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu karere ka Gicumbi hafi y’inyengero y’umupaka wa Gatuna, haravugwa ikibazo cy’abajura baza bakambura abantu ibintu  ndetse bakaba baramaze no guhabwa izina ry’ abahubuzi.img_20161130_143218Nkuko Niwemugeni Alphonsine Visi Perezida w’abunzi mu kagari ka Rwankonjo yabigarutseho, yavuze ko abo bajura bacungana n’abantu bavuye guhahira mu gihugu cya Uganda, ubundi bakagenda babahubuza ibintu bavuye guhaha.

Yagize ati:”Ikibazo dufite mu kagari ka Rwankonjo, ni icy’abajura bita Abahubuzi baza bagatega abaturage bavuye guhaha mu Bugande bakabambura bitwaje intwaro z’ibyuma, kugeza nubwo tubafata tukabashyikiriza polisi bageraho bakabarekura ukabona bagarutse mu rugo, baza noneho ukabona bakajije umurego kugeza nubwo basigaye bajya  gupfumua amazu ugasanga ari ikibzo cy’umutekano dufite, kimaze hafi nk’imyaka ibiri inarenga”.

Uyu mwunzi akomeza avuga ko abaturage baza gusahura muri ako gace baba baturutse mu yindi mirenge, ndetse ngo hari n’abaturage batangiye kuhasiga ubuzima.meyaKuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal, yabwiye abaturage bo mu murenge wa Cyumba ko imbaraga bafite arizo zigomba guhashya abo bajura bitwa Abahubuzi, ko nta mpamvu n’imwe yo kumanika amaboko nkaho bananiwe.

Ati:”Ndagra ngo mbabwire ko atari umupolisi atari umusirikare uzaza guhargarika abo ngabo, usibye ko nta n’imbunda bafite ariko niyo baba bazifite  ingufu mwe abaturage mufite niba mutanabizi ziruta imbunda. Abacengezi muri iki gihugu imbaraga z’abaturage nizo zabahagaritse…..Nimuhaguruke mwe ubwanyu mubarwanye, uzamura umutwe mu mufate mu mujyane kuri sitasiyo ya polisi, polisi icyo ashinzwe hano ntabwo ari ukwirukankana abaturage n’imbunda ntiyemerewe no kurasa umuturage ahubwo ni ugukora dosiye kugira ngo uwo muturage ashyikirizwe ubushinjacyaha ajye mu rukiko…Nimuhagurukire kwirindira umutekano kandi uwubangamiye mwe ubwanyu mumufate, mumushyikirize inzego z’ubutabera zizakora akazi kabwo”.

Uretse kuba hari abajura batangiye gushakirwa amazina y’umwihariko, ikibazo cy’ubujura si umwihariko ku mupaka wa Gatuna gusa,  mu byumweru bibiri bishize mu murenge wa Byumba mu kagari ka Nyakabungo naho hafatiwe abagabo babiri byibye amatungo y’intama imwe bamaze no kuyibaga.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply