Nyuma yo gufata ifunguro irinde ibi bintu bitanu by’ingenzi

Nyuma yo gufata ifunguro irinde ibi bintu bitanu by’ingenzi

| | Yasomwe inshuro 8,362 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Amafunguro yateguwe neza n’isoko y’ubuzima buzira umuze ku muntu, gusa uburyo ufatamo ayo mafunguro ashobora kukubera imvano y’intunga mubiri cyangwa bikagukururira ingaruka zishobora kuvamo indwara yaba izikira cyangwa se izidakira. Niyo mpamvu nyuma yo gufata ifunguro wagombye kwirinda ibintu bimwe na bimwe.

nyuma yo gufata ifunguro
Woman With Stomachache

Mu rwego rwo kurushaho kwita k’ubuzima twifuje kubasangiza ibintu ugomba kwirinda gukora mu gihe cyo gufata amafunguro.

  1. Kunnywa itabi: Abantu bose bazi neza ko itabi ari ribi ku buzima bwa muntu haba kubarinywa ndetse n’abatarinywa gusa ntibikuraho ko rikomeza rikanyobwa, ndetse abarinnywa akenshi bumva ribafasha cyane iyo basoje gufata amafunguro.inzobere mu by’ubuzima zitangaza ko atari byiza ko umuntu unywa itabi yahita arifata arangije kurya kuko mu itabi habamo ikitwa nicotine (nicotine) ishobora kongera cyane Ogusigene (oxygen) mu gihe cy’igogora bikaba byaba imvano y’uburwayi bwa Cancer.
  1. Kurya imbuto: Hari abantu bazi ko imbuto ari nziza k’ubuzima bwa muntu, yego koko ibyo ni ukuri ndetse zifite akamaro gakomeye, gusa nanone gufata imbuto kwiza ni mbere y’uko ufata amafunguro kuko iyo uziriye nyuma y’amafunguro zishobora gutera ubushye ku gifu cyangwa rimwe na rimwe, ukaba hazamuka umwuka utari mwiza uturutse munda (Ubwangati).
  1. Kuryama: akenshi iyo umuntu avuye ku meza ahita yumva umunaniro, gusa kumara gufata amafunguro ukirukira mu buriri nanone si byiza kuko bigutera gucika intege cyane mu gihe warugiye ku buriri ugira ngo uruhuke, ni byiza ko waryama byibuze nyuma y’iminota 30 cyangwa isaha usoje gufata ifunguro nibwo wabyuka wumva ukomeye.
  1. Kwiyuhagira: Ni byiza ko wa kwiyuhagira mbere y’uko ufata amafunguro kuruta nyuma yabwo, burya nyuma yo gufata amafunguro ugahita wihutira koga byongera umuvuduko w’amaraso mu bice by’amaguru n’amaboko ndetse no mu gifu.
  1. Kunywa icyayi: Si byiza na gato ndetse birabujijwe ko nyuma yo gufata ifunguro cyangwa se uri gufata amafunguro unywa icyinyobwa cy’icyayi kuko bitera ubwiyongere mu mubiri bw’ubutare (fer) ndetse bikaba byakuviramo imvano yo kubura ibitotsi mu gihe cyo kuruhuka.

NO COMMENTS

Leave a Reply