Nyuma yo gukora igitaramo USA, Meek Rowland yongeye akora mu nganzo

Nyuma yo gukora igitaramo USA, Meek Rowland yongeye akora mu nganzo

| | Yasomwe inshuro 428 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umunyarwandakazi Mutoni Meek ukoresha mu muziki izina rya Meek Rowland akaba akorera umuziki muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Atlanta yasohoye indirimbo y’urukundo yitwa “Ngerageza”.

Ubwo yagiranaga ikigani na Touchrwanda Meek Rowland yavuze ko iyo ndirimbo yayigeneye by’umwihariko abakundana.

Yagize ati “Ni indirimbo nageneye abantu bakundana kugira ngo urukundo rurusheho kwiyongera umunsi ku munsi hagati yabo by’umwihariko ababa bashidikanya mu gukundana kwabo”.

12417678_728618383906125_551663786351292796_n
Meek aheruka gukorera igitaramo muri Amerika

Mu ndirimbo  “Ngerageraza”, Meek Rowland yishyira mu cyimbo cy’umuntu ufite umukunzi akamusaba kumugerageza kugira ngo amwereke ko koko amukunda bizira uburyarya.

Asobanura  uko yahimbye indirimbo ye yagize ati “ Nishyize mu cyimbo cy’umuntu ufite umuntu akunda ariko akaba atajya abyemera amukunda. Ndirimba rero   musaba kungerageza kugira ngo mwereke ko mukunda by’ukuri ntamubeshya”.

Indirimbo Meek Rowland yasohoye yavuze ko yayikoreye muri The Sounds na Bob Pro.

Akurikije ukuntu iyo ndirimbo ikoze n’uko iririmbye, Meek Rowland yavuze ko adashidikanya ko izamuzamura mu ntera ya muzika nyarwanda dore ko ashimangira  ko mu gihe gito yifuza kuzaba ageze ku rwego rwiza cyane mu muziki

Yagize ati “ Nkurukije ukuntu indirimbo ikoze nizeye ko izagira urwego runaka izanzamuraho mu muziki kandi icyifuzo cyanjye  ni uko mu minsi mike ishoboka nzaba ndi umuhanzikazi uhagaze neza cyane muri muzika y’u Rwanda”.

Meek Rowland n’ubwo avuga ko yifuza kugera ku rwego rwiza by’akarusho mu muziki nyarwanda, anavuga ko mu kwagura umuziki we mu gihe kizaza  yifuza kuzajya yegera abahanzi nyarwanda bamubanjirire mu muziki bagafatanya.

12744095_744742065627090_427831092972567721_n
Yatangaje abahanzi Nyarwanda yifuza ko bazakorana indirimbo

Ateganya kuzakorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwamda

Mu rwego rwo kugira ngo umuziki we urusheho gutera imbere, Meek Rowland yavuze ko vuba aha yifuza kuzakorana indirimbo n’umuhanzi wo Rwanda.

Ariko n’ubwo abiteganya, Meek yirinze gutangaza uwo yumva bazakorana  indirimbo ngo kuko abo akunda uburyo baririmba ari benshi.

Yagize ati “ Ntabwo ndemeza neza umuhanzi tuzakorana indirimbo ariko abo nkunda uko baririmba numva twakorana indirimbo ni benshi.

Abahanzi Meek Rowland yavuze ko akunda ukuntu baririmba by’akarusho  yavuze  Urban Boyz, King James, Bruce Melody, Christopher, Jules Sentore na Buravan.

Mu bakora injyana ya Hip Hop, Meek yavuze ko akunda umuziki wa Jay Polly, Danny Nanone, AMA na G The Black . Meek avuga ko kandi anishimira muri rusange uburyo abahanzikazi bo mu Rwanda nabo baririmba neza n’urwego bagezeho mu muziki.

N’ubwo ataba mu Rwanda hari uko abona umuziki nyarwanda

Meek Rowland avuga ko n’ubwo ataba mu Rwanda afata umwanya munini agakurikirana umuziki wo mu Rwanda ngo dore ko na we yifuza kuba  mu bahanzikazi nyarwanda bakomeye ku rwego rw’igihugu no ku Isi hose.

Avuga uburyo akurikirana umuziki wo mu Rwanda yagize ati “ Mfata umwanya  uhagije nkumva umuziki wo mu Rwanda nkumva ni mwiza kandi nemera ko   ugenda utera imbere uko bucya n’uko bwira akaba ari nayo mpamvu nifuza kugira uruhare mu kurushaho kuwumenyekanisha  mbinyujije mu bihanhano byanjye ngenda nkora”.

Meek Rowland azwi ku ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa “ Amazing, “You are the one” n’iyitwa “Uyu mwana”  n’izindi.

Kanda hano ubashe kumva indirimbo “Ngerageza” ya Meek Rowland

NO COMMENTS

Leave a Reply