Nyuma yo gutandukana na brad Pitt, Angelina Jolie apima ibiro 34 gusa

Nyuma yo gutandukana na brad Pitt, Angelina Jolie apima ibiro 34 gusa

| | Yasomwe inshuro 1,546 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri ubu Angelina Jolie ntasiba guta ibiro nyuma y’aho asabiye ko yatandukana n’uwari umugabo we Brad Pitt, kugeza aho byamanukiye ubu akaba asigaye apima ibiro 34 gusa.

Kuri ubu Angelina Jolie ntasiba guta ibiro nyuma y'aho asabiye ko yatandukana n'uwari umugabo we Brad Pitt, kugeza aho byamanukiye ubu akaba asigaye apima ibiro 34 gusa.

Inkuru dukesha urubuga Radaronline.com, arirwo rwegereye bamwe bu bakora hafi y’icyamamare mu ma filime Anelina Jolie, rukabavanaho iyo nkuru, angelina ngo yugarijwe n’ibibazo byo gutandukana ku buryo yabyishoyemo cyane bigatuma atangira guta ibiro.

Amaboko ye yarananutse cyane asigaye ameze nk’amagufwa, ngo asigaye ameze nka twa duti bihanyaguza mu menyo bamaze gufungura, ibiro bye nti bihagarara kumanuka (gutakara).

Kuva yasaba gutandukana n’umugabo we ku tariki ya 19 Nzeri uyu mwaka, ngo imirire ye yarahindaguritse, bitewe n’ibibazo arimo by’umuryango. Ahanini ngo bikaba biterwa n’uko uwari umugabo we Brad Pitt yagizwe umwere ku kirego Angelina yamushinjaga ko yaba yarahooteye umuhungu we Maddox ubwo bari mu rugendo mu ndege yihariye (Private Jet).

Ibintu bikaba ubu ngo bikomeye ku byerekeye kurebera abana, Angelina ashaka kubagumana burundu agaha Pitt uburenganzira bwo gusura abana gusa. brad we akaba ashaka ko ubwo burenganzira babusangira. Kubera ibirego, Pitt we ngo akaba amaze guta ibiro bigera ku 10.

NO COMMENTS

Leave a Reply