Nyuma yo gutaramira muri Uganda bakanyurwa Anita Pendo arararika Abanyarwanda

Nyuma yo gutaramira muri Uganda bakanyurwa Anita Pendo arararika Abanyarwanda

| | Yasomwe inshuro 1,525 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Dj akaba na MC Anita Pendo mu mpera ziki cyumweru dusoje nibwo yari yagiye gutaramira abatuye Mbarara ho mugihugu cya Uganda afatanyije naba Dj bagenzi be ndetse n’ umuhanzi Dj Pius.

Igitaramo cyateguwe na Crew yaba Dj yitwa Silver Six Djz ibarizwamo abahungu batanu baba mu mijyi itatu itandukanye ya Uganda, Kabale, Mbarara ndetse na Kampala  hakiyongeraho na Anita Pendo ubarizwa mu Rwanda mu mujyi wa Kigali aba nibo bishyize hamwe babasha gutegura iki gitaramo ahitwa Heart Bar.

Dj Pius ukomeje kugenda amenyekana mu gihugu cya Uganda bitewe n’ indirimbo yakoranye n’ ibyamamare bya Uganda haba indirimbo Agatako afitanye na Chameleone ndetse na Play it again yakoranye na Weasel na Radio bikomeje nawe kumuha indi ntera ikomeye kuko yiyeretse abari bitabiriye iki gitaramo. Si Pius gusa waririmbye muri iki gitaramo kuko hari n’ abandi bahanzi bo muri Uganda biyerekanye twavugamo nka omukiga umuvandimwe w’ umunyarwenya anne kansime abandi ni Latinum,megaton, Amani nabandi bakunzwe mu burengerazuba bwa Uganda.

dj pius
Anita na Dj Pius nibo banyarwanda bataramiye abari baje Mbarara

Anita Pendo wari uhabaye nkumu Dj nubwo yanyuzagamo agafashanya nuyoboye gahunda ariwe kacheche aganira na Touchrwanda yagize byinshi adutangariza haba ku gitaramo bateguye no kubindi bateganya gukora kuko iki cyari icyambere bahereyeho bategura.

Anita yashimiye abamufashije bose ndetse anavuga kucyo abona abantu bo hanze yu Rwanda baturusha kugirango ibitaramo byabo byitabiwe yagize ati: “Icyo nabonye baturusha nukwamamaza pee. mbona aricyo kibura iwacu. Gusa  Ndabashimira Abanyarwanda kuko bahora banshigikira nubwo nari nagiye mukindi gihugu bambaye hafi,nana bisabira kuzadushyigikira mugihe silver six bazaza kigali”.

Abateguye igitaramo Silver six Djs barikumwe na Mc

whatsapp-image-2016-10-11-at-11-53-28

dj pius
Abafana bari bitabiriye ari benshi cyane

 

 

 

NO COMMENTS

Leave a Reply