Nyuma yo kumenyekana mu gasobanuye, Sankara The Premier yinjiye muri Muzika

Nyuma yo kumenyekana mu gasobanuye, Sankara The Premier yinjiye muri Muzika

| | Yasomwe inshuro 2,265 | Ibitekerezo byatanzwe
2
SHARE

Umusore uzwi nka Sankara The Premier wamenyekanye cyane mu gusobanura ama filime atandukanye yagaragaje ko adafite impano imwe ahubwo na Muzika ayishoboye, ndetse akaba yamaze gushyira hanze sample y’indirimbo ye ya mbere.

img_1785-2
Sankara The Premier

The Premier yamenyekanye mu mafilimi asobanuye atandukanye nka The Flash, Vampire Dairies, Bridal Mask n’izindi nyinshi zigiye zitandukanye ndetse zanakunzwe cyane hano mu Rwanda bigatuma arushaho kumenyekana

img_1782
Kurubu nawe numwe mubaraperi dufite bakomeye

Sankara nyuma yo kubwirwa n’abakunzi be ko atashobora kuririmba, yabahinyuje maze ashyira hanze igice gito cy’indirimbo ye ateganya gusohora muriyi minsi yitwa Ninde” ikaba ikomeje kuvugisha abatari bake hano mu Rwanda kuko abenshi bari kumva iyi ndirimbo batangajwe n’ubuhanga yayikoranye, dore ko hari nabatangiye kuvuga ko agiye kuzimya bamwe mu bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda.

img_1784

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa busa nko kwitaka gusa asa nkaho acyurira umuntu wamubwiye ko uretse gusobanura ntakindi yakora, ndetse amakuru Touchrwanda ifite nuko uwo muntu wamubwiye ayo magambo ari umwe mu bahanzi nyarwanda akaba yarahisemo kuyikora kugirango amunyomoze.

Kanda hano wumve indirimbo ya Sankara The Premier “Ninde”

2 COMMENTS

Leave a Reply