Nyuma yo kwereka inshuti zanjye umukobwa dukundana baramuntwaye, mbigenze nte?

Nyuma yo kwereka inshuti zanjye umukobwa dukundana baramuntwaye, mbigenze nte?

| | Yasomwe inshuro 290 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu rwego rwo kugishiriza inama abantu batwandikira, kuri iyi nshuro dufite umusore watwandikiye adusaba kumufasha kugisha inama aho ngo bamutwaye umukunzi, we nyuma yo kumwereka inshuti ze.

images (1)Yatwandikiye agira ati’’ Nakunze kubona inkuru zigisha inama ku rubuga rwanyu, na njye  nifuza ko mwamfasha kugisha inama. Mu by’ukuri maze imyaka ibiri mfite umukobwa dukundana mbona ari nta makemwa, twishimana nkamukunda na njye nkabona ankunda, nakundaga kumuratira inshuti nkumva nta kibazo.

Umunsi umwe twaje kujyana gutembera n’inshuti mbona bamwaka numero za telefoni, arazitanga na njye nkumva ndabikemanga gusa simbigire impamvu. Batangiye kujya baganira, umwe akamwihata, yanampamagara agahita anambaza uko umukunzi wanjye amerewe, umukobwa na we yampamagara nkumva arambaza uko uwo musore amerewe, umukobwa n’uwo musore nitaga inshuti yanjye baba bari kumurongo w’imbuga nkoranyambaga ubudatuza. umukobwa ntangira kubona atakinyandikira nka mbere, urugwiro ruragabanuka, ibyo kumuhamagara atangira kumbwira ko atakibona umwanya nka mbere, kandi nkabona aririrwa ku mbuga nkoranyambaga, twavugana mbere yo kumbaza amakuru akambaza wa musore, umusore yaje kumusaba kumusura, umukobwa ambaza uko mbyumva, mubwira ko yakwitonda, we yumva ko nta kibazo ajyayo, aza andatira uko uwo musore ari umwana mwiza, nyuma mbona aragenda abigira umwuga, nyamara njye akanyereka ko umwanya yakansuye hari ibindi aba arimo, njye namusaba kumusura akambwira ngo nzazane na wa musore na we yari arimo abimusaba, twagera yo nkabona n’ubwo twicaranye ntanyitaye ho, ijisho n’intekerezo ntabikura kuri wa wundi, nagira icyo mvuga akansubirishamo, nyamara we yavuga rikijyana, akamufungurira anamuhanagurira byeri, njye akampereza ngo nirwaneho, ibi birimo kunyangiza, ndumva nabuze icyo mfata, ubu se koko hari igaruriro, kandi nari namwijeje ko tuzabana akanyereka ko afite urukundo ruzira ihuzagurika, gusa nyuma ndumva abakobwa bantangaje pe, sinzi rwose icyo nakora mumfashe, ndababaye.’’

Nawe niba ufite ikibazo kikuremereye ukeneyeho inama, ushobora kutwandikira unyuze kuri email yacu ariyo: [email protected]

NO COMMENTS

Leave a Reply