Oda Paccy yatangiye kumurika indirimbo ye yaciye igikuba mu bantu

Oda Paccy yatangiye kumurika indirimbo ye yaciye igikuba mu bantu

| | Yasomwe inshuro 516 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzikazi Oda Paccy uherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Igikuba ikavugisha abantu batari bake, kuri ubu yatangiye ibitaramo yegera abakunzi be batarayumva.

Oda P ni umwe mu bahanzikazi bamaze gutera imbere muri muzika Nyarwanda bitewe n’ ibikorwa bye. Mu ijoro ryaraye ritambutse yaraye ataramiye abakunzi be baherereye i Gikondo aho yakoreye mu kabari kamaze kumenyerwa mu bitaramo ka H Zone.

Oda P waririmbye indirimbo zitandukanye niwe muhanzikazi wamenyekanye cyane hano mu njyana ya HipHop aho yamenyekanye ku ndirimbo Ese nzapfa? nizindi zitandukanye izi zose ni zimwe mu ndirimbo yahereyeho aririmbira abafana be bazwi ku kazina k’ indangamirwa.

Igitaramo cyari kigamije ko herekanwa indirimbo nshya ya Paccy aheruka gushyira hanze mu minsi mike yitwa igikuba. Igikuba ni indirimbo kuri ubu itari kuvugwaho rumwe bitewe n’ amagambo ayirimo ndetse n’ amafoto yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga yakozwe mu buryo bugayitse aho usanga abafana bayiha irindi zina ritandukanye nirya Paccy.

oda-paccy0101
Oda Paccy wamuritse indirimbo Igikuba

oda-paccy0102 Abafana ba Paccy bari baje kubwinshi

oda-paccy0103

Abakunzi ba Oda P bamweretse ko bamuri inyuma ndetse n’ iyi ndirimbo yabamurikiraga nubwo imaze igihe gito iri hanze bamweretse  bayizi nawe abatangarizako amashusho yaho azajya hanze mu minsi iri imbere.

oda-paccy0104 Oda P yanyuzagamo akabyina

Andi mafoto yaranze igitaramo cya Oda amurika indirimbo Igikuba

oda-paccy0105 oda-paccy0106 oda-paccy0107 oda-paccy0108 oda-paccy0109 oda-paccy0110

NO COMMENTS

Leave a Reply