Urujijo mu ndirimbo nshya “IGIKUBA” ya Oda Paccy.

Urujijo mu ndirimbo nshya “IGIKUBA” ya Oda Paccy.

| | Yasomwe inshuro 1,228 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Umuhanzikazi w’ umuraperi Oda Paccy uheruka gushyira hanze indirimbo igitego kuri ubu yashyize hanze indi ndirimbo yitwa Igikuba. Indirimbo yiganjemo amagambo menshi asa nkayibasira abantu bakunda guca igikuba bahururira buri kimwe.

Hari hashize iminsi itari mike ku mbuga nkoranyambaga hamamazwa ijambo IGIKUBA cyane cyane abambaye imipira yanditseho iri jambo, mu gukwirakwiza aya mafoto arimo iri jambo wasangaga higanjemo ifoto y’ umuhanzi Paccy ariko abayibonye bakayoberwa igisobanuro kiri jambo ndetse nicyo rigamije.

Kuri uyu munsi nibwo abakunzi b’ umuhanzi Oda Paccy baje kuva mu rujijo nyuma yo gusanga ko ari indirimbo yarari gukora iri muri studio, ibyo bakoraga byasaga nko kwamamaza iyi ndirimbo yageze hanze uyu munsi.

igikuba
Igikuba niyo ndirimbo nshya ya Paccy

Mu Kiganiro yagiranye na Oda Paccy yagiranye na Touchrwanda.com tukamubaza aho yaba yakuye igitekerezo cyo gukora mu nganzo agahimba iki gihangano, Paccy yavuze ko yitegereje asanga ni ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi maze yifuza gutanga ubutumwa buri wese ashobora gusanisha n’ubuhamya bw’ibyo yahuye nabyo mu buzima.

Aya ni amwe mu mafoto yagiye akwirakwira hose
Aya ni amwe mu mafoto yagiye akwirakwira hose agateza urujijo mu bantu bibaza icyo Gikuba

Oda Paccy ukomeje kwagura ibikorwa bye kuri ubu bimwe yagiye akora bikomeje kumuha umusaruro kuko kuri ubu ari mubahanzi bahatanira ibihembo bya salax awards ya 2016.

Paccy ari mu byiciro bisaga 3 aribyo, Best female artist (umuhanzi w’ igitsina gore witwaye neza) na Video of the year(indirimbo y’amashusho y’umwaka/ Niba ari wowe), ndetse na Best Hip hop singer(umuhanzi w’umuraperi witwaye neza).

Paccy ari mu bahanzi bahatanira igihembo cy' umuhanzi w' umwaka mu bategarugori
Paccy ari mu bahanzi bahatanira igihembo cy’ umuhanzi w’ umwaka mu bategarugori

Kanda hano ubashe kumva indirimbo “IGIKUBA” ya Oda Paccy

1 COMMENT

Leave a Reply