Olivier Giroux acunguye Arsenal inganya na Manchester United 1-1

Olivier Giroux acunguye Arsenal inganya na Manchester United 1-1

| | Yasomwe inshuro 546 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo, mu gihgu cy’ubwongereza habereye umukino ukomeye cyane wahuje ikipe ya Arsenal n’ikipe ya Manchester United, ukaba warangiye ikipe ya Manchester United inganya na Arsenal igitego kimwe kuri kimwe (1-1), nyuma yuko Olivier Giroux atsinze igitego cyo kunganya.

Jose Mourinho na Arsene Wenger basuhuzanyije nyuma y’imyaka itari mike badasuhuzanya

Uyu numwe mu mikino ikomeye cyane hano ku isi ndetse iba ihanzwe amaso na benshi dore ko baba bibaza ikipe iri bubashe kwegukana insinzi.

Ku mpande zombi amakipe yatangiranye imbaraga zidasanzwe, ashaka igitego gusa habura gica, ndetse ku munota wa 34 ikipe ya Manchetser United yakorewe ikosa bayima penariti, umutoza Jose Mourinho yenda kurira.

Gusa nubwo Manchester United bari bamaze kuyima penariti ntago byayiciye integer kuko yakomeje gukorana imbaraga nyinshi, ariko isanga mukeba Arsenal nawe ari maso, bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa(0-0)

Igice cya kabiri ikipe zagarutse zakajije imbaraga zikomeza gusatirana bidasanzwe gusa ibitego byo byari byabaye ibyibura.

Ku munota wa 68 ibintu byahindutse maze Andre Herrera yazamukanye umupira yarahawe na Pogba maze ahereza umunya Esipagne Juan Mata maze atazuyaje aba atsindiye ikipe ya Manchester United igitego cya mbere.

1479564280401_lc_galleryimage_britain_football_soccer_m

Juan Mata amaze gutsinda igitego cya mbere

Ibyishimo byabaye byinshi mu bafana ba Manchester United gusa ku ruhande rwa Arsenal biyiha imbaraga zo gukomeza gukora cyane ari nako Olivier Giroux asimbura Mohamed Elneny.

Ku munota wa 89 Olivier Giroux winjiye asimbuye ahawe umupira na Chamberlain maze atazuyaje ahita yishyura igitego Arsenal iba inganyije na Man u Igitego kimwe kuri kimwe

Umukino urinze urangira ikipe ya Arsenal inganyije n’ikipe ya Manchester United igitego kimwe kuri kimwe

NO COMMENTS

Leave a Reply