ONU itangiye kwicuza ku bihugu by’Afurika biri kuva muri ICC

ONU itangiye kwicuza ku bihugu by’Afurika biri kuva muri ICC

| | Yasomwe inshuro 1,099 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) Ban Ki-Moon kuri uyu wa gatanu yumvikanye n’akababaro kenshi yicuza ku bihugu nka Afurica y’Epfo, Burundi na Gambia, ku mwanzuro byafashe wo kuva mu banyamuryango b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC.

United Nations Secretary General Ban Ki-moon sits at his desk as he poses for a portrait in his office at United Nations Headquarters in the Manhattan borough of New York, New York, U.S., October 21, 2016. REUTERS/Carlo Allegri

Ban Ki-Moon yavuze ko impamvu yicuza ngo nuko kuva muri ICC kw’ibi bihugu, bizatanga isura itari nziza ku butabera bw’ibyo bihugu.

ICC ni urukiko rwashinzwe mu kwezi kwa kalindwi 2002, rukaba rufite ibihugu by’abanyamuryango bagera ku 124, ruburanisha ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’intambara.

Igihugu cya Afurika y’Epfo n’Uburundi bikaba aribyo bihugu byamaze gusezera ku mugaragaro ndetse na Gambia ikaba iri mu nzira nkuko Reuters dukehsa iyi nkuru ibitangaza.

Reuters ikomeza ivuga ko igihugu cya Gambia na cyo kitezwe gusezera muri iki cyumweru kiri ku musozo, gusa ntiramenyesha Umuryango w’Abibumbye.

Impamvu nyamukuru yo kuba ibihugu by’Afurika biri kuva muri uru rukiko, ngo nuko rwakunze guca imanza zibera zibasira abakuru b’ibihugu by’Afurika gusa.

Kugeza ubu ngo kuva muri uru rukiko kw’ibi bihugu by’Uburundi, Afurika y’Epfo na Gambiya, ngo bishobora gutiza umurindi n’ibindi bihugu by’Afurika kuba byasezera.

NO COMMENTS

Leave a Reply