P Fla yatangiye kugaragara muri film y’ uruhererekane y’ umuziki – AMAFOTO

P Fla yatangiye kugaragara muri film y’ uruhererekane y’ umuziki – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 1,146 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzi w’ umuraperi P Fla kuri ubu nawe yinjiye mu ruhande rwa cinema Nyarwanda aho yatangiye gukina muri film y’ uruhererekane yitwa Kanura izajya hanze mugihe kiri imbere.

Umuraperi P Fla umaze kubaka izina rikomeye mu muziki Nyarwanda, aho yagiye akora indirimbo nyinshi zitandukanye kuva muri Taff Gangs no muri Mafia Land ndetse no kugeza magingo aya asigaye yikorana nta tsinda abarizwamo.

bona
Umuhanzi P Fla watangiye gukina muri film Kanura itarajya hanze

Kanura niyo film y’ uruhererekane iri gukorwa na Touch Entertainment aho iyi film igiye ivanzemo ibikorwa bitandukanye ariko ugasanga ahanini higanjemo uburiganya n’umuziki.

Iyi film itarasohoka kuko ikiri gukorwa ubwo Touchrwanda yajyaga aho bayikorera yahasanze umuhanzi Fla nawe arimo kuyukinamo aho akina ari umuhanzi ucuranga umuziki wo ku muhanda aririmbira, uzaba uzwi ku barara akajya afasha abana bafite impano ariko barabuze amikoro yo kujya muri studio.

bona587
P Fla wiyemeje kugorora izina rye bitandukanye na mbere

Uyu muhanzi wiyemeje kugarura izina rye akava mu muziki utuma agirana ibibazo na bagenzi be. Ndetse akaza no kwiyunga n’ abagenzi be bahoranye muri Tuff Gangs; aganira na Touchrwanda.com yagize ati: ’Nikoko ubu nzanye impinduka kandi ndashishikariza abakunzi banjye ko badakwiye guha umwanya ibihe byahise kuko P Fla bazi atandukanye n’usanzwe.’

bona588
Hano Fla azagaragara muri iyi film ari umuhanzi ufasha abandi

NO COMMENTS

Leave a Reply