Pakistan: Abarenga 50 bahitanywe n’ igitero cyagabwe na Islamic State

Pakistan: Abarenga 50 bahitanywe n’ igitero cyagabwe na Islamic State

| | Yasomwe inshuro 143 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State  wigambye igitero cyagabwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Pakistan mu gace ka Sufi mu ntara ya Baluchistan kigahitana abantu begera kuri 52, abandi bagera ku ijana bakaba bakomeretse.

b9a6e378-0129-4c06-a139-c0fd8d582727_w987_r1_sAbabibonye ndetse n’abaganga bavuga ko iyi mibare y’abapfuye ishobora kwiyongera, amajana n’amajana y’abantu bari bahari ubwo igisasu cyaturikaga mu birometero bigera ku ijana, uvuye mu mujyi wa Hub uhana imbibi n’intara ya Sindh.

Abaguye muri icyo igitero cyagabwe harimo abagore n’abana, ubuyobozi bwo mu gace ka Shah Noorani Shrine bwavuze ko benshi mu bakomeretse, bakomeretse bikabije. Ababibonye bavuga ko bamwe mu bakomeretse batangiye kugirwaho n’ingaruka kubera ko batahise babona ubutabazi bwihuse muri ako gace.

Bamwe mu bari basuye inshuti zabo zaguye muri icyo gitero bahise babatwara mu modoka zabo.

Umuvugizi w’igisirikare cya Pakistan Lieutenant General Asim Bajwa yavuze ko ingabo zahise zijyanwa ahabereye igitero,  ndetse hatangira no gukorwa ubutabazi. Yakomeje avuga ko gukoresha indege muri ubwo butabazi bitashobotse ku mpamvu z’uko nta kibuga cy’indege gihari, gusa ubuyobozi bwashatse uko bujyana gari ya moshi mu gutabara abaguye muri icyo gitero mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu.

Iki kibaye igitero cya kabiri Islamic state yigambye mu byumweru bitatu bishize byabereye muri iyi ntara ya Baluchistan. Aha hantu habereye igitero hakaba hakunze kuza abantu baje gusenga benshi muri bo baka ari abagore n’abana nkuko Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ryabyanditse.

Ku itariki ya 24 Ukwakira abiyahuzi batatu bo mu mutwe wa Islamic State biyahuriye ku nyubako ya polisi ikorerwamo amahugurwa mu mujyi wa Quetta abantu 62 bahasiga ubuzima, abandi 120 barakomereka.

NO COMMENTS

Leave a Reply