Papa Francis yagize umutagatifu uwahoze ari umushumba w’ inka

Papa Francis yagize umutagatifu uwahoze ari umushumba w’ inka

| | Yasomwe inshuro 120 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yagize umutagatifu¬†Jose Gabriel del Rosario Brochero wahoze ari umushumba w’ inka mu gihugu cya Argentine, akomokamo

Jose Gabriel del Rosario Brochero wahoze ari umushumba uragira inka mu gihugu cya Argentine, niwe mutagatifu wa mbere mu mateka y’ iki gihugu, ubashije kugirwa umutagatifu, akaba yarigishaga ijambo ry’ Imana mu bakene babaga mu turere twa kure kugeza igihe yapfiriye mu 1924.

Jose Gabriel del Rosario Brochero yari asnzwe akora akazi ko kuragira inka ndetse akaba yarakundaga kugaragara yambaye imyenda y’ amabara menshi ndetse isanzwe yambarwa n’ abashumba b’ inka muri iki gihugu.

Jose Gabriel del Rosario Brochero yiyongereye kuri mama Tereza w’ i Kalikuta nawe uherutse kugirwa umutagatifu mu gihe kitarenze umwaka, abikesha ibikorwa byamuranze ubwo yari akiri ku isi.

Jose Gabriel del Rosario Brochero

NO COMMENTS

Leave a Reply