Pasiteri Desire ababazwa n’indaya zishushanya ku Mana

Pasiteri Desire ababazwa n’indaya zishushanya ku Mana

| | Yasomwe inshuro 269 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Pasiteri Desire Habyarimana yatangaje ko ababazwa cyane n’indaya acaho ziteze amasaha y’umugoroba ariko mu gitondo akabona bafashe iyambere bahimbaza Imana. Hari mu gitaramo Elim Worship Team yateguye gifite intego iboneka mu Bafiripi 2:5 cyabereye ADEPR Nyarungenge ejo hashije.

2aa996f39965e7bd57256a4683c8eee7_xl

Pasiteri Desire wari umushyitsi mukuru mu gitaramo Elim ibarizwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge yakoreye kuri ADEPR Nyarugenge yatunze agatoki abantu bafata iya mbere baramya kandi imitima yabo yuzuye amaganya n’ishyari abandi ari abasambanyi.

 

Elim worship team

Pasiteri Desire ubusanzwe usengera ADEPR Nyanza yashimangiye ko umuntu uhimbaza Imana akwiye kuririmbira Imana ahimbaza yabanje kwiyeza kugira ngo adasangiza abandi icyo we yita uburozi cyangwa ibintu bibi aba atekereza ku mutima we.

Ati “Umuntu uhimbaza Imana akwiye kuririmba yabanje kwiyeza kugira ngo adasangiza abandi uburozi.” Yahishuriye abari bitabiriye iki giterane ibanga nyamukuru ryo guhimbaza Imana ashimangira ko umuntu agomba gupfana na Yesu kandi akemera kuzazukana na we kandi abagaragariza ko gupfira muri Yesu bigaragarira mu bantu mubana haba mu kazi, kwishuri n’ahandi.

????????????????????????????????????

Yagize ati “Gupfana na Yesu ntibigaragarira mu rusengero bigaragarira mu bo mubana mu buzima bwa buri munsi haba ku kazi cyangwa ku ishuri n’ahandi hatandukanye.” Muri iki gitaramo cyo gushima no guhimbaza Imana Elim Worship Team yaje kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ifatanyije na bagenzi babo baririmba muri Girgal, Hermon Worship Team isengera muri ADPR Kakiru ndetse na Alex Dusabe uririmba ku giti cye.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply