Patrick nk’umubyeyi uri ku gise anyotewe n’umwana Top 5 Sai igiye kwibaruka

Patrick nk’umubyeyi uri ku gise anyotewe n’umwana Top 5 Sai igiye kwibaruka

| | Yasomwe inshuro 875 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Imyaka itandatu irashize kampani ya Top 5 Sai ya Patrick iri mu nzozi zo gushinga Radiyo, kuri ubu ngo harabura igihe gito gishoboka umwana utegerejwe akavuka.

ry6b5159
photo/igihe

Iyo uvuze umuntu witwa Uwineza Patrick ukongeraho Top 5 Sai benshi bumva aya mazina nk’urugata rukikiye umuziki w’abahanzi  bagezweho. Ibyo bishingirwa ku kuba abahanzi bamenyekanye n’abataramenyekana hano mu Rwanda baragiye bayoboka inzu itunganya umuziki ya Top 5 Sai.

Mu ngero zitandukanye kandi zifatika twahera kuri Rafiki wakunze kuvuga ko ari umwami w’injyana ya coga kandi niko bimeze, ukavuga Brothers, ukavuga The Ben ukavuga Tuff Gang hamwe n’abandi tutabasha kurondora nonaha banyuze muri iyi inzu itunganya umuziki ya Top 5 Sai, ibi bishobora kukwereka ko Top 5 Sai ari indiba y’umuziki w’abahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda.

Uretse kuba Top 5 Sai yari izwi mu gutunganya umuziki w’amajwi, nyuma ikazana ishami ritunganya amashusho,kuri ubu inyota ni yose kuri Radiyo igiye gutangira mu gihe cya vuba.

Mu kiganiro touchrwanda yagiranye na Uwineza Patrick umuyobozi wa Top 5 Sai yavuze ko bitarenze ukwezi kwa 12 abanyarwanda bazaba batangiye kumva Radio Energy  izaba ivugira ku murongo wa 88.8 FM , Uwineza Patrick avuga ko igitekerezo cyo gushinga Radiyo cyaje amaze kureba imbaraga zishyirwa mu kuzamura imyidagaduro by’umwihariko umuziki ndetse n’imbogamizi zagendaga zigaragara .

Ati:”Radiyo ni imwe mu mishinga ya Top 5 Sai mu rwego rwo kwagura ibikorwa, mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri hari product tuba dufite ku isoko…Igitekerezo cyo kuba twashyiraho Radiyo cyaje mu mwaka wa 2010 hashize hafi imyaka itandatu muribuka cyane ko ikijyanye n’itangazamakuru ry’amajwi n’amashusho ryari ritaratera imbere  mu Rwanda hakiri ibitangazamakuru bike cyane biri muri uwo murongo, noneho nk’abantu bari bafite ya terrain mu guteza imbere umuzika tukavuga ngo biragaragara ko abashoramari bagenda bashora imari mu bitangamakuru, ahanini usanga bayishora mu bijyamye n’ubucuruzi busanzwe bwo gutanga izindi serivise ariko byagera kuri entertainment ugasanga uburyo ikorwamo  yewe  n’imbaraga ihabwa kuri ibyo bitangazamakuru cyangwa imbaraga zihabwa abakora entertainment by’umwihariko ishingiye ku muziki ziba ari nkeya cyane…’’

Uwineza Patirick akomeza avuga ko nubwo igetekerezo cyavukiye ku mbaraga nke zashyirwaga mu kuzamura imyidagaduro, ngo Radiyo Energy siho izibanda gusa ngo ku mpamvu z’uko u Rwanda ruri kugenda rutera imbere mu nkingi zitandukanye.

Ati:”Ni ukuvuga ngo umurongo ngenderwaho wayo ntabwo ari umuziki gusa kuko twaje no gusanga muri rusange iki gihugu kiri kwihuta mu iterambere nkuko izina Energy rya radiyo twahisemo ribivuga, ni ikintu giteza ingufu, ntabwo wateza imbere umuzika ngo wibagirwe ibindi bijyana n’iterambere ry’igihugu kuko iterambere ry’igihugu ni na ryo riteza imbere umuziki iterambere ry’anbanyarwanda niryo rizatuma n’umuzika utera imbere”.

Uwineza Patrick kandi yirinze gushyira ahagaragara udushya tuza iyi Radiyo Energy agasaba abanyarwanda gutegereza iyi Radiyo nko gutegereza umwana ugiye kuvuka.

Nkurunziza Pacifique/ touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply