Perezida Rodrigo Duterte ati: Numvise ijwi ry’Imana

Perezida Rodrigo Duterte ati: Numvise ijwi ry’Imana

| | Yasomwe inshuro 190 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho perezida Rodrigo Duterte wa Philippine yandagaje mugenzi we w’Amerika Barack Obama,aho yamututse avuga ko ari umwana w’indaya, kuri ubu uyu muperezida yatangaje ko nta magambo mabi ajya avuga ngo kuko yose aba yaturutse ku Mana.

_91454105_mediaitem91454103Rodrigo avuga ko ajya kwita Barack Obama umwana w’indaya ngo ni nyuma y’inzozi yagize ava mu gihugu cy’ubuyapani. uretse kandi kuba yaratutse Obama yanibasiye Papa Francis na we amwita umwana w’indaya. iki gihugu cya Philippine kandi kikaba kizwiho kugira abayoboke benshi ba kiliziya gaturika.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, si aba bonyine Perezida wa Philippine yatutse kuko yanagarutse kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika John Kerry, aho yamwise umusazi ndetse anatuka ambasaderi w’Amerika muri Philippine.

_91523868_mediaitem91037905Rodrigo Duterte avuga ko ubwo yari mu ndege ari kumwe n’abandi bantu, bose barasinziriye maze yumva ijwi rimukomanga rivuga ngo nadahagarika gutukana, indege iraza kugwa.

Aha akaba yavuze ko iryo jwi nta kabuza ryari riturutse ku Mana.kugeza ubu uyu muperezida akaba yavuze ko yihannye gutukana ukundi.

Perezida Duterte yabwiye abantu bari bateraniye mu mujyi wa Davao, ari na wo atuyemo ko isezerano ry’Imana ari na ryo sezerano ry’Abanyafilipine.

NO COMMENTS

Leave a Reply