Perezida Kagame mu Banyarwanda bagera ku bihumbi 25 bitabiriye ijoro ryo kwibuka

Perezida Kagame mu Banyarwanda bagera ku bihumbi 25 bitabiriye ijoro ryo kwibuka

| | Yasomwe inshuro 10,067 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Perezida Kagame mu bihumbi by’Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bitabiriye urugendo n’ ijoro ryo kwibuka ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 2016 nyuma y’uko ibi bikorwa byombi bisubitswe ku itariki ya 4 Mata kubera ikibazo cy’ikirere cyari kimeze nabi.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru bitabiriye uru rugendo rwatangiriye ku isaha ya saa kumi n’imwe ku Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, bagana kuri Stade Amahoro. Abenshi mu barwitabiriye ni urubyiruko.

Muri Stade Amahoro, Abanyarwanda benshi biganjemo urubyiruko batangiye kwinjira ahagana saa munani z’amanywa.

Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, abaminisitiri batandukanye n’abandi bayobozi mu nzego za leta bitabiriye uru rugendo n’ijoro byo kwibuka.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Ambasaderi Erica J. Barks-Ruggles uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda nabo bifatanyije n’Abanyarwanda muri uru rugendo.

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka, Perezida wa Repubulika hamwe na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere, ruhererekanywa muri Stade Amahoro.

 

Perezida Kagame (inyuma wambaye ishati y’ubururu) yifatanyije n’urubyiruko mu rugendo rwo Kwibuka

 

Abenshi mu bitabiriye ibi bikorwa biganjemo urubyiruko

 

 

 

 

 

 

 

NO COMMENTS

Leave a Reply