Perezida Kagame yacyuriye Nkurunziza wigira umukirisitu nyamara abantu bari gupfa mu Burundi

Perezida Kagame yacyuriye Nkurunziza wigira umukirisitu nyamara abantu bari gupfa mu Burundi

| | Yasomwe inshuro 2,045 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

N’ ubwo umukuru w’ iguhugu Paul Kagame atakunze kugira icyo atangaza ku Burundi, noneho yeruye avuga ko abayobozi b’iki gihugu cy’ u Burundi (Nkurunziza) bigira abakirisitu nyamara bagahagarikira ubwicanyi bukomeje gukorerwa abanyagihugu umunsi ku munsi.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Reba i Burundi serumu barayifunze cyangwa barimo barayifunga. Ariko biturutse kuki? Ku mateka yenda gusa nk’aya hano. Ubuyobozi bwaberaho kwirirwa bwica abantu bugahera mu gitondo bukageza ku mugoroba? Perezida akifungirana aho yifungiranye ntawe uzi aho aba, ntawe umuvugisha. Ayobora ate abantu?”

“Abantu barapfa buri munsi bakirirwa bakurura imirambo ku mihanda. Abantu bashobora kumva ko nakoze ishyano navuze ikindi gihugu … ni ko bimeze kuko bidufiteho n’ingaruka twebwe nk’Abanyarwanda.”

“Uwo Perezida mvuga n’abayobozi b’u Burundi bose biyita ko bemera Imana, ari abantu b’Imana ndetse bamwe ni abapasiteri. Imana bemera ni iyihe? Bakora ibyo biyita ko ari n’abantu bemera Imana bafite za Bibiliya birirwa bagendana. Hari ahantu Bibiliya iyo ari yo yose yabwira abayobozi kwica abantu babo?”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko ububi bw’ abayobozi b’ u Burundi (Nkurunziza) bakorera nabi abaturage babo aribo ba nyirabayazana b’ ibikorwa by’ ubwicanyi bikomeje kuhabera.

Yagize ati “N’uwavuga ngo ni u Rwanda rubitera… umuntu w’umugome mu Rwanda wifuriza inabi Abarundi agomba kuba yarahereye ku bubi bw’Abarundi; yahereye ku bayobozi babi b’i Burundi bakorera nabi abantu babo. (…) Bari bakwiye kuba barize isomo ku byabaye hano bamwe banagizemo uruhare.”

Yagarutse ku Rwanda avuga ko hari Abakirisitu batari bake bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi abo ngo si abasanzwe ahubwo ni abayobozi babo akanibaza impamvu batagira ubutwari ngo basabe imbabazi.

NO COMMENTS

Leave a Reply