Impinduka zikomeye muri Guverinoma n’abaguverineri

Impinduka zikomeye muri Guverinoma n’abaguverineri

| | Yasomwe inshuro 599 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016 riragaragaza ko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka zikomeye muri guverinoma, kuburyo ba guverineri bose bahinduwe, Minisitiri Sheih Mussa Fazil na Nsengiyumva Albert bakurwa muri guverinoma ndetse n’ umwanya wa Amb. Gasana Richard uherutse kwirukanwa uhabwa undi mushya.

Muri izi mpinduka Sheih Mussa Fazil Harelimana wari umaze igihe kirekire ayobora minisiteri y’ umutekano yakuwe muri guverinoma ndetse na Minisiteri ayoboye ntago igaragara ku rutonde rwa za minisiteri, byumvikane ko n’ abandi bakozi bakoreraga iyi minisiteri bahise batakaza imirimo yabo.

Dr Dian Gashumba wari umaze igihe gito agizwe minisitiri w’ Iterambere ry’ umuryango yahinduriwe imirimo agirwa minisitiri w’ ubuzima asimbuye Dr Agnes Binagwaho wirukanywe gahita yigira mu bwarimu.

Perezida Paul Kagame kandi yanahinduye ba guverineri b’ intara bose usibye Guverineri Munyatwari Alphonse wakomeje kuyobora intara y’ Amajyepfo. Uw’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Musabyimana Claude wasimbuye Bosenibamwe Aimé, Intara y’Uburengerazuba yahawe Mureshyankwano Marie Rose yasimbuye Cartas Mukandasira naho Intara y’Uburasirazuba yahawe Kazayire Judith wari umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aho yasimbuye Uwamariya Odette nawe wagizwe umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu.

DORE ITANGAZO RYOSE UKO RYAKABAYE:

capture-1 capture-2-1 capture-4 capture-5 capture-6 capture-7

NO COMMENTS

Leave a Reply