Abarahiriye inshingano nshya basabwe kurushaho kwihutisha ibintu

Abarahiriye inshingano nshya basabwe kurushaho kwihutisha ibintu

| | Yasomwe inshuro 254 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Ukwakira nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye ku mugaragaro indahiro z’ abayobozi baherutse guhabwa imyanya muri guverimo, akaba yabasabyen kurushaho gukora ibintu neza kandi bikihutishwa kugirango iterambere rikomeze.

Muri uyu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, harahiye Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Esperance Nyirasafari. Harahiye kandi Abanyamabanga ba Leta bashya bane (4), barimo Evode Uwizeyimana yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga  n’andi mategeko, Nsengiyumva Fulgence yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Isaac Munyakazi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushiznwe amashuri abanza n’ayisumbuye, na Vincent Munyeshyaka wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza.

Nyuma yo kwakira indahiro zabo Perezida Paul Kagame yasabye abamaze kurahira bose n’ abandi bayobozi basanzwe ko bakwiye kwibuka inshingano zabo, bakashaka guhora bihutisha ibintu ndetse banahindura ibinti bigoraga.

Perezida Kagame yagize ati: “Abamaze kurahira abayobozi ni ukwibibutsa gusa ko inshingano ni nk’ ibisanzwe. Iteka duhora dushaka kugirango turusheho kuba twakora neza, uburyo twarushaho kwihutisha ibintu ndetse tunagerageze gukomeza gushaka guhindura ibintu bigorana. Akenshi ubusanzwe inzego za Leta zigira uko zikorana mu kwihutisha ibintu ariko ntibikwirye kutubuza guhora dushaka kwihutisha ibintu.

Nagirango nibutse abamaze kurahirira inshingano n’ abasanzwe  batarahiye n’ abandi ko dukwiriye guhora dushakisha gukora ibintu bizima kandi mu kuba bizima hakwiye kuba harimo no kubyihutisha, guta igihe nta gaciro bigira kenshi.”

Perezida Kagame kandi yibukije ko iyo uteye intambwe udakwiye guhita urekera aho ko ahubwo ugomba kumva ko akazi kiyongereye kugirango ibyagezweho bidasubira inyuma cyangwa bigahora ahantu hamwe.

Perezida Kagame kandi yongeye kwibutsa abantu ko izi mpinduka zibaho hagamijwe iterambere, kandi ko abavuye mu myanya barimo bitavuze ko inshingano zo gukorera igihugu zibavuyeho kuko bazajya n’ ahandi kandi bakomeze kurushaho gukorera igihugu.

Ati: “Iyo habayeho impinduka nk’ iyi ngiyi, nta kindi bivuze ni ugushakisha impinduka zatuma dutera izindi ntambwe kuberako n’ abatakiri mu myanya barimo ntago bibavanyeho inshingano, kuko bajya ahandi cyangwa bazajya ahandi cyangwa n’ umuntu ku giti cye aho ari hose cyane cyane uwari warafashe n’ inshingano nk’ izo bari barimo ntago buryo inshingano ikuvaho. Uhora ushaka kugirango utange umusanzu wawe, ugire uruhare rwawe ku nyungu zawe no kunyungu za rusange.

NO COMMENTS

Leave a Reply