Perezida Kagame yasabye ibihugu bikomeye kubaha Afurika

Perezida Kagame yasabye ibihugu bikomeye kubaha Afurika

| | Yasomwe inshuro 110 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatanze inyigisho muri kaminuza ya Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatatu ku ya 10 Nzeli 2016, agaruka ku kuba ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi bikwiye kubaha u Rwanda no kubaha Afurika muri rusange .

Muri iyo nyigisho ngarukamwaka yitwa Coca-Cola World Fund Lecture umukuru w’igihugu yagaragaje ko amateka y’u Rwanda yerekanye ko Loni n’indi miryango mpuzamahanga bifite imikorere itari myiza.

Yasobanuye ko umuryango mpuzamahanga ugaragaza intege nke mu guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije Isi, ndetse rimwe na rimwe aho kubikemura ukabisubiza irudubi.

Perezida Kagame yahamije ko nubwo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifatwa nk’ibinyantege nke, kuri ubu birimo kuzamuka muri demokarasi n’iterambere rishingiye ku kwishyira hamwe, ikoranabuhanga n’ubunararibonye.

Ati” Turi kugenda turushaho kuba indashyikirwa tubikesheje umusaruro w’ibikorwa byacu n’abaturage bacu aho kugendera ku buryo amahanga atureba.”

Ibihugu byiyita ko bikomeye bishaka kugenga Isi uko byishakiye.

Kagame yakomeje asobanurira abanyeshuri ba kaminuza ya Yale ko ibihugu bimwe byahoze bikoronije ibindi, n’ubu bihora bishaka kwivanga mu miyoborere y’abandi nta kubagisha inama.

Yavuze ko ibyo bihugu biba bikurikiye inyungu zabyo bwite aho guharanira ubusugire bw’ikiremwamuntu muri rusange.
Ati “Ibyo bibangamira ubufatanye bushingiye ku ndangagaciro bukwiye kuranga Ibihugu bigize Isi […] imyumvire yacyuye igihe y’uko bamwe bafatira imyanzuro abandi ni yo soko y’ukutumvikana mu mibanire mpuzamahanga.

“ Uburyo imyanzuro ya gashozantambara ifatwa biteye inkeke, ni nkaho aho izo ntambara zibera nta bantu baba bahatuye […] Ibihugu si za parike, abaturage si ibiti. Hari igihe usanga ari nkaho imvururu n’umuvundo ari ngombwa kugira ngo bashyirireho abantu uburyo bwo kuyoborwa.”

Amerika n’u Burayi nibikorane n’ibindi bihugu mu bwubahane.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “ Amerika n’ibindi bihugu bikomeye bifite imabaraga zo kuyobora Isi uko bibishatse, ariko hari izindi mbaraga zituruka mu gukorana n’abandi no guha agaciro ibyabo nk’inshuti.”

Yakomeje avuga ko mu mibanire y’u Rwanda n’amahanga hakunze kuzamo ukutumvikana ahanini biturutse ku bihugu bimwe byashakaga kuruyobora.

Ati”Iyo si diporomasi, ni ugushaka ubuhake. Ariko u Rwanda ntirwarokowe no kwishyira mu maboko y’abandi. Iyo rushotowe u Rwanda ruhitamo gushinga kigabo rukarinda ibyo tuziko ari ukuri nubwo haba hari igiciro bidusaba.”

 

SHARE
Previous articleHotel Bambino yafashwe n'inkongi y'umuriro
Next articleBamwe mu bakinnyi uko bari bameze bakiri abana
Alphonse M. PENDA ni umwanditsi mukuru w' ikinyamakuru Touchrwanda kuva cyashingwa. Yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2013. Afite impamyabumenyi y' ikiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza y' u Rwanda. Magingo aya akaba arimo asoza amasomo y' ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri kaminuza yigenga ya Mount Kenya.

NO COMMENTS

Leave a Reply