Perezida Kagame yashimiye Donald Trump ku bw’intsinzi

Perezida Kagame yashimiye Donald Trump ku bw’intsinzi

| | Yasomwe inshuro 635 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye ubutumwa bw’ ishimwe (yashimiye) kuri Donald Trump waruhagarariye ishyaka rya aba Republicans watsindiye kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika  nyuma yo gutsinda Hillary Clinton bari bahanganiye uyu mwanya.

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika abayobozi bagiye batandukanye hirya no hino ku isi bagiye batambutsa ubutumwa bw’ishimwe kuri Donald Trump wabashije gutsindira uyu mwanya muri abo harimo n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Ndashimira Donald Trump kubw’intsinzi wabonye kandi uyikwiriye, twizeye ko umubano uzakomeza kuba mwiza twe na leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’ubuyobozi bushya.”

mu bandi bayobozi bagaragaje amarangamutima yabo harimo Perezida Vladimir Putin uyobora u Burusiya watangaje ko Trump azaba igisubizo ku mbogamizi zugarije isi zijyanye n’umutekano, anongeraho ko hazabaho ibiganiro hagati ya Leta y’i Washington na Moscow ku bw’iterambere ry’abatuye ibihugu byombi.

Perezida wa Philipine Rodrigo Duterte, yashimye byimazeyo intsinzi ya Trump aho yagize ati “Twishimiye bikomeye ubuyobozi bushya , kandi hazasigasirwa umubano w’ibihugu byombi mu bwubahane, tuzakuza ubutwerane hakurikijwe amahame ya demokarasi.”

Donald Trump abaye perezida wa 45 wa leta zunze ubumwe z’Amerika aho agiyeyo asimbuye kuri uyu mwanya Barack Obama warubumazeho mandant ebyiri zikurikirana.

NO COMMENTS

Leave a Reply