Perezida Museveni yiyamye abarimu bashaka gutesha umutwe leta ya Uganda

Perezida Museveni yiyamye abarimu bashaka gutesha umutwe leta ya Uganda

| | Yasomwe inshuro 392 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu nibwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, ku byerekeye abarimu batishyuwe agahimbaza musyi kumushahara bahembwa, giheruka guteza impagarara mu gihuga cya Uganda.

museveniphoto

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Museveni yavuze ko Leta ya Uganda yagiye ikora ibishoboka byose ikazamura imishahara y’ abarimu bo muri Kaminuza, bityo akaba atumva ukuntu bananirwa kwihangana mu gihe Leta irimo kugerageza gukemura ikibazo cyabo cy’agahimbazamusyi bataboneye igihe.

Perezida Museveni ati: “Iyo si imyitwarire myiza, biragayitse kubona abarimu batigisha, bakanasabwa ko basubira mu kazi bakabyanga. Twagombaga gufunga Kaminuza tukabanza gufata umwanzuro, gusa ndashaka kubabwira, birarangiye ibi, nta mikino, ntabwo wakwihanganira umuntu ushaka gutesha umutwe Leta, umuntu uvuga ngo niba mutampaye amafaranga nonaha nanjye ngiye guteza impagarara mu gihugu. Oya, oya ibyo si imico myiza”.

Kuwa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2016, nibwo Kaminuza ya Makerere yafunzwe nyuma yo kuba isibaniro ry’abanyeshuri bigaragambyaga binubira kuba nta barimu babigisha babona.

Impamvu y’ibura ry’abarimu, nayo ni iy’uko nabo bari bigaragambije bagahagarika akazi bavuga ko hashize igihe kirekire badahabwa agahimbazamusyi kabo.

Amwe mu mateka ya kaminuza ya Makerere n’ibikomerezwa b’abayobozi bayizemo, Kaminuza ya Makerere niyo kaminuza yambere ikomeye kurusha izindi mu burasirazuba bwa Afirika, ikaba kaminuza ya cumi 10 mu zaje imbere ku mugabane wa Afurika, ikaba niya gatatu muzikomeye zitanga uburezi muzibarizwa kuri uyu mugabane wa Afurika, kandi Makerere University yabaye ikigo cyambere cyashinzwe mu byikorana buhanga ikba yarashinzwe mu 1922 aho hari amashami y’ubwubatsi n’ubukanishi.

Yakomeje kuzajya itera imbere itangira gutanga amasomo atandukanye harimo nk’ayubuvuzi, ndeste no kwigisha abazajya kwigisha ahandi, iza nokuba ipfundo ry’uburezi mu burasira zuba bw’Afurika. Mu mwaka wa 1963 yahindutse university of East Africa itanga inyigisho zigendeye ku nteganya nyigisho ya kaminuza ya Londre (University of London), mu mwaka wi 1970 yabaye kaminuza ya Leta yigenga ubwo icyari university of East Africa cyacikagamo ibice bya kaminuza zigenga habaho kaminuza ya Nairobi, Dar-Salam niya Makerere, kugeza ubu igizwe nama College icyenda (9) atanga ubumenyi kubanyeshuri b’ibyiciro bya kaminuza zitandukanye, ibihumbi mirongo itatu na bitandatu (36000),  n’abo mu cyiciro cyambere n’icya kabiri, mugihe ibihumbi bine (4000) ari abo mu byiciro byohejuru.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Free Encyclopedia, ni kaminuza imaze kuba ubukombe aho bigaragarira ku bikomerezwa byayiciyemo bya hano muri Afurika, harimo ibikomerezwa byo muri Uganda nka Godlfer Bin issa, Gilbert Bukeny, Specious Kazige, Sumsoni Kiseka, Yousfou Rule, Amama Mbabazi, Tonny Obote na Kiza Besige.

Naho mu Rwanda harimo Gahakwa wahoze ayobora minisiteri y’uburezi, hamwe na Inyumba Aloyiziya wabaye minisitiri w’uburenganire n’iterambere ry’umuryango. Kandi harimo mwari mu Nyerere Girious na Benjamin Mukapa babaye abayobozi bi gihugu cya Tanzaniya, ndetse na Mwayi Kibaki wabaye perezida wa Kenya na Joseph kabira Kabangi perezida wa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, ndetse n’abandi benshi mu nzego zikomeye.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply