Perezida Paul Kagame yasuye kimwe mu gihugu gicumbikiye abanyarwanda benshi muri Afurika

Perezida Paul Kagame yasuye kimwe mu gihugu gicumbikiye abanyarwanda benshi muri Afurika

| | Yasomwe inshuro 1,373 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa mbere yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Mozambique aho yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Oldemiro Baloi.

moza
ku kibuga k’indege i Maputo Baloi yakira Perezida Kagame

Biteganyijwe ko Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2016, azatanga amasomo ashingiye ku iterambere ry’u Rwanda mu kiganiro kizabera mu cyumba cy’inama ‘Joaquim Chissano International Conference Centre.

U Rwanda na Mozambique n’ ibihugu bifite byinshi bihuriyeho, dore ko Mozambique ari kimwe mu bihugu bibamo Abanyarwanda benshi bingeri zigiye zitandukanye haba abahahungiye kugeza na nubu batarataha ndetse n’abandi bagiye kuhashakira ubuzima.

Iki gihugu cya Mozambique mu minsi ishize haherutse kubera iyicwa ry’umunyarwanda Louis Baziga waruhagarariye Diaspora Nyarwanda muri iki gihugu.

Kugeza ubu ubushinjacyaha bwa Mozambique bukurikiranye abagabo barimo Diomede Tuganeyeze, umupasiteri akaba n’umucuruzi wahoze mu ngabo za Leta yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Revocat Karemangingo, nawe wahoze ari umusirikare ariko ubu akaba ari umucuruzi n’undi mucuruzi witwa Benjamin Ndagijimana.

NO COMMENTS

Leave a Reply