Perezida wa Congo Joseph Kabila yahawe ikarita y’umuhondo imuburira

Perezida wa Congo Joseph Kabila yahawe ikarita y’umuhondo imuburira

| | Yasomwe inshuro 2,640 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Guhera kuwa gatandatu ku itariki ya 19 Ugushyingo 2016 nibwo insoresore zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye kujya mu mihanda zamagana kongera kwiyamamaza kwa Perezida Joseph Kabila.

Guhera mu gitondo cyo kuwa 19 ugushyingo 2016 nibwo insoresore zo muri congo zatangiye kwisuka mu mihanda ya Repubulika IharaniraDemokarasi ya Congo mu gace ka Kisangani, bamagana itorwa cyangwa kongera kwiyamamaza kwa perezida wabo Joseph Kabila warangije manda ye ku itariki ya 19 Ugushyingo 2016. Iyi tariki niho byari biteganyijwe ko igihe cye cyangwa manda ye igomba kuba irangiye.

Ibi ntibyaje kuba amahirwe kuko abaturage ba congo bigajwemo izo nsoresore bahise bisuka mu mihanda itandukanye, byaje gutanga umwuka mubi hagati y’abaturage n’abapolisi, nuko batangira guhangana nabo bababuza kujya mu mihanda kwigaragambya.

15174557_1297805526917707_601577375_n

Uku gushaka kubuza kwigaragambya kw’izi nsoresore byatumye bamwe mu basirikare bahakomerekera ndetse n’abigaragambyaga barakomereka bikomeye, bamwe bajyanwa kwa muganga. Iyi myigaragambyo ikomeje kugenda ifata ubukana budasanzwe, kuko abigaragambya batangiye gukwirakwira mu tundi duce dutandukanye twa Congo, dore ko Kinshasa ndetse na Lubumbashi naho byahageze.

15151599_1297805206917739_1855604831_n

I Lubumbashi bateye inyubako y’umwe mu bayobozi ba congo, Honorable Christian Mwando, bangiza ibikoresho bitandukanye harimo imodoka ye, izishinzwe gutwara umuryango we ndetse n’imodoka z’abashinzwe umutekano we.

15139558_1297805500251043_1872881777_n

Byabaye ngombwa ko leta ya Congo ifata umwanzuro wo gushyira abasirikare ndetse n’imitwe ya Police mu duce dutandukanye no mu mihanda itandukanye ya Congo, mu buryo bwo gukumira iyicwa ry’abaturage ryaturuka kuri iyi myigaragambyo, cyangwa se guhagarika iyo myigaragambyo.

Iyi myigaragambyo yabonetsemo agatsiko kamwe kigaragambyaga kambaye imipira y’ibara ry’umuhondo, iryo bara ngo rikaba risobanura ikarita y’umuhondo yahawe Perezida Joseph Kabila muburyo bwo kumubwirwa cyangwa kumuburira ko atagomba kongera kwiyamamariza manda ye ku nshuro ya 3 nk’uko we abishaka.

15134505_1297805483584378_38487491_n

Bavuga ko nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo cyangwa nyuma yo kuburirwa, ngo natumva, aribuze guhabwa ikarita itukura, ikaza kumukura mu mukino, cyangwa ikaza kumukura ku buyobozi.

Yanditswe na Herve Kasse

1 COMMENT

Leave a Reply