Perezida wa FRVBn ngo afite uburenganzira ku umukobwa yifuza

Perezida wa FRVBn ngo afite uburenganzira ku umukobwa yifuza

| | Yasomwe inshuro 1,421 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Gustave Nkurunziza umuyobozi mukuru w’ ishyirahamwe ry’ umukino w’ intoki  (FRVB) ngo” atitaye ko afite umugore abona kuriwe afite uburenganzira bwo kwicarana nuwo ashaka wese”.

Mukiganiro n’ umunyamakuru wa Touchrwanda.com yagiranye ni umuyobozi mukuru wishyirahamwe ry’ umukino w’intoki FRVB (Federation Rwandais de volleyballe) ubwo yagiraga byinshi abazwa bijyanye n’umubano udasanzwe afitanye numwe mu bakobwa bakinira mu ikipe ya APR VB.

1474376041_dsc_0753
Nkurunziza Gustave uyobora FRVB

Cyane ko bimaze iminsi bisakuza hanze aha ko uyu mugabo Nkurunziza Gustave wubatse ufite abana n’umugore yaba agiye kurushinga hagatiye nuyu mwari bari mururkundo, ariko ibibi bikaba urujijo kuri benshi cyane ko uyu Nkurunziza Gustave afite umugore babana kandi nta gatanya yari yaba hagati yabo.

Ese nyiri ubwite NKURUNZIZA GUSTAVE abivugaho iki!?

Agira ati;”Iki kibazo kurinjye mbona ntampanvu yo kubitindaho cyangwa se kubivugaho cyane kuko mfite uburenganzira bwo kwicarana n’umuntu uwariwe wese kandi nshaka, yaba wowe cyangwa undi, yaba umukobwa, umudamu cyangwa yaba umugabo, njye ntakintu nirirwa mbivugaho cyangwa ngo mbitindeho kuko mfite urugo rwanjye”.

Ibi kandi kuriwe  Gustave Nkurunziza abifata nko kumusebya kuko yaba azi ikibyihishe inyuma kandi nababyihishe inyuma

Abajijwe kubijyanye na manda ye igiye kurangira cyngwa se niba ashobora kongera kwiyamamaza

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda.com, Nkurunziza yavuze ko yaba abanyamuryango bamutoye n’abataramutoye bose abona gahunda ari imwe ku buryo icyaba gisigaye ari ukwicara bakabiganiraho kugira ngo barebe icyakorwa kihutirwa muri manda itaha (2017-2021). 

Ubundi ibi ni ibintu umuntu ajyamo aruko abona hari icyo azamarira abamutoye. Icyo gihe rero tuzongera tuganire, nibambwira ko hari icyo nabagejejeho kandi bifuza ko nakomeza, ubwo nzakomeza.Baramutse kandi hagize uwungaya akavuga ko hari ibyo ntagezeho, mbona nta mpanvu yo kwirirwa nkomeza kandi abantu batagushaka. Mu byukuri nuko kugeza ubu icyo mbona nuko abantoye n’abatarantoye, turaganira kandi bavuga ko hari ibikorwa kandi byiza, n’ibidakorwa kandi burya biba bifitiwe ubusobanuro, abashoboye kuganira ngo bamenye impanvu barayimenya, ntekereza ko rero kugeza ubu gahunda ni imwe, dusigaje kwicara kugira ngo turebe igikwiye”.

Tariki ya 8 Gashantare 2013 nibwo Nkurunziza Gustave yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda kuzageza mu mwaka wa 2017, byumvikanaga neza ko ari manda y’imyaka ine (4). Gusa kugeza ubu uyu mugabo w’imyaka 42 aratangaza ko nubwo manda ye isigaje amezi abarirwa ku ntoki, afite icyizere cyo kuba yazongera agatorerwa gukomeza kuyobora iri shyirahamwe.

Uyu mugabo akomeza avuga ko bigendanye n’ibyo yari yiyemeje akimara gutorwa, abona ko Volleyball yateye imbere ndetse ko itigeze isubira inyuma ndetse ko kugeza ubu nk’ikintu cyiza avuga harimo ko hoherejwe abakinnyi benshi (6) gukina hanze y’u Rwanda ndetse n’ihangana (competition) hagati y’amakipe ryamaze kuzamuka.

Ikindi avuga nuko mu karere u Rwanda rurimo nta kipe ishobora kwihandagaza ngo ivuge ko yatsinda u Rwanda. Kuri ibi yongeyeho ko kugeza ubu abakinnyi bari mu kigero cy’imyaka 23 ari abaturutse muri gahunda bamaze (FRVB) imyaka ine (4) bategura.

Ubwo Nkurunziza yatorwaga, yari yatoranwe na komite igizwe na Kansiime Julius(Visi perezida), Ribanje Jean Baptiste (Visi perezida wa kabiri).Kayitare Serge yari yatowe nk’umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe (SG) mu gihe Mukamurenzi Providence yari yatowe nk’umuyobozi ushinzwe umutungo muri FRVB.

Yanditswe na Herve Kasse

1 COMMENT

Leave a Reply