Perezida wa Koreya y’Epfo mu nzira zo kureka ubutegetsi

Perezida wa Koreya y’Epfo mu nzira zo kureka ubutegetsi

| | Yasomwe inshuro 149 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kabiri perezida wa Koreya y’Epfo Park Geun-Hye yavuze ko ari mu nzira zo kureka ubutegetsi mu gihe cya vuba, akazubahiriza umanzuro inteko ishingamategeko uzafata.

46ba18e41fa639a37c85c5bf76a12ab6f5e3b3c9Ati:”Nzakemura ibibazo binyuze mu kugabanya manda ku mwanya w’umukuru w’igihugu, n’umwanzuro uzafatwa n’inteko rusange”.

Yakomeje agira ati:”Ubwo inteko ishingamategeko izafata umwanzuro wo kugabanya manda, nzareka ubutegetsi”.

Ibi ibaye nyuma y’aho Park Geun-Hye hari ubuhonyozi yagiye akora  harimo n’ifungwa rya Choi Soon-Sil nkuko AFP dukesha iyi nkuru ibivuga.

Perezida Park Geun-hye yasabye imbabazi inshuro ebyiri zose mbere, avuga ko ababajwe cyane n’ibibazo byugarije guverinoma ye, ariko yanga kureka ubutegetsi.

kureka ubutegetsi

Umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Youn Kwan-suk we akavuga ko ayo magambo ya Perezida ari amagambo yuzuye amayeri ariko nta gitekerezo.

NO COMMENTS

Leave a Reply